Hamenyekanye icyatumye Kanye West akurwa ku rubuga rwa X.
Umuraperi w’icyamamare Kanye West, uzwi cyane ku izina rya Ye, yakuwe ku rubuga nkoranyambaga X (rwahoze rwitwa Twitter) nyuma yo gutangaza ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urwango ku Bayahudi, irondaruhu ndetse no kwibasira abagore. Ibi byatangajwe na Daily Mail, ivuga ko ubuyobozi bwa X bwafashe iki cyemezo nyuma y’uko Ye atangaje amagambo akomeye mu gihe umukino wa Super Bowl wari kuba ku Cyumweru, tariki 9 Gashyantare 2025.
Ye w’imyaka 47, yongeye kwibasira umuhanzi Taylor Swift, amusabira kutagaragara kuri televiziyo aririmba indirimbo Not Like Us ya Kendrick Lamar, ashinja iyi ndirimbo gusebya umwirabura mugenzi wabo, Drake. Uretse Swift, Ye yanashinje Kendrick Lamar kuba igikoresho cy’Abazungu n’Abayahudi, ibintu byakuruye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga.
Ubusanzwe, Ye na Taylor Swift bamaze imyaka myinshi mu makimbirane, kuva mu 2009 ubwo Kanye yamubangamiraga mu bihembo bya MTV Video Music Awards (VMA). Iyi ntambara yakomeje no mu 2016 ubwo Ye yasohoraga indirimbo Famous irimo amagambo asebya Swift.
Nubwo Taylor yavugaga ko atari azi iby’iyi ndirimbo, Kim Kardashian, wahoze ari umugore wa Kanye, yashyize hanze ikiganiro cya telefoni cyabo bombi cyagaragazaga ko Taylor yari azi iby’ayo magambo.
Nyuma y’aya magambo, Elon Musk, nyiri urubuga X, yatangaje ko konti ya Kanye West yafunzwe kubera imyitwarire ye idakwiye.
Ati: “Kubera ibyo yatangaje, konti ye ubu ifatwa nk’idakwiriye kubonwa n’abantu bose.”
Kanye West ntiyigeze abyakirana neza, kuko mbere yo gufungirwa konti ye, yasabye Elon Musk kutamubuza gukomeza gutangaza ibitekerezo bye. “Ndasaba Elon Musk ntamfungire konti,” ni amagambo ya nyuma Ye yanditse kuri X mbere yo gukurwa kuri uru rubuga.
Nubwo ubuyobozi bwa X bwemeje ko bwafunze konti ye, Milo Yiannopoulos, umujyanama wa Ye, yatangaje ko ari Kanye ubwe wahisemo guhagarika konti ye by’agateganyo. Ariko ubutumwa bwa Kanye bugaragaza ko yari azi ko ashobora gukurwa kuri uru rubuga igihe icyo ari cyo cyose.
Kanye West yavuze ko agiye gutangiza urubuga rwe rushya kuri Discord, aho azajya yandika ibyo ashaka atitaye ku mabwiriza y’imbuga nka X.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show