English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hamaze kumenyekana ikipe y’igihugu izacakirana n’Amavubi y’u Rwanda.

CHAN 2024: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izacakirana n’ikipe y’igihugu ya  Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu byo mu Karere muri Gashyantare 2025.

Ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo  nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 Kenya, mu mukino ubanza ikongera ikanganya nayo mu mukino wo kwishyura  igitego 1-1, byayihesheje itike yo guhura n’Amavubi.

Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’amatariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.

Ikipe y’igihu y’u Rwanda ‘Amavubi’ irasabwa gusezerera Sudani y’Epfo kugira ngo igire amahirwe yo kuba yakwerekeza muri CHAN, kuko kugeza ubu ntawe uzi ikizagenderwaho ngo hamenyekane igihugu kiziyongera kuri bitatu bizakira iri rushanwa.

Uretse Kenya yasezerewe ariko isanganywe itike ya CHAN nka kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa.

Tanzania na yo yasezerewe na Sudani kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0, hagahita hitabazwa ubwo bujyo.

Uko imikino ya CHAN iteganyijwe mu ijonjora rya nyuma mu bihugu byo mu Karere.

Burundi izacakirana na  Uganda

Ethiopia izahura Sudani

Ruzaba rwambikanye kandi hagati ya Sudani y’Epfo n’u Rwanda.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Polisi y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.

Pini Zahavi ureberera inyungu z’umukinnyi Neymar Jr yatanze umucyo ku bibazo by’umukiriya we.

Umujejetafaranga Twagirayezu Thaddé niwe watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports.

Ikipe ya Arsenal iri mu mazi abira nyuma yo kuvunikisha undi mukinnyi ngenderwaho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-04 07:22:01 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hamaze-kumenyekana-ikipe-yigihugu-izacakirana-nAmavubi-yu-Rwanda.php