English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Guverineri Mugabowagahunde yongeye kuvuga ku kibazo cy'amacakubiri mu Majyaruguru

 

Maurice Mugabowagahunde uyobora Intara y'amajyaruguru yongeye kuvuga ku kibazo cy'amacakubiri muri iyi ntara, yemeza ko nubwo abakono ari bo bavuzwe cyane harimo n'ibindi bibazo by'irondakarere.

Mugabowagahunde avuga ko nubwo ubumwe n'ubwiyunge bugeze kuri 94%, hakiri ikibazo cya Ndi Umunyarwanda itaracengeye neza mu banyarwanda ku buryo hatagize igikorwa Ubumwe n'ubwiyunge bwagenda biguruntege.

Yabwiye Igihe ko agiye gushyira imbaraga nyinshi mu kwigisha gahunda ya Ndi Umunyarwanda, abanyarwanda bakibona kimwe aho kwibona mu ndorerwamo y'amoko n'uturere.

Yatanze urugero ko usanga hari abaturage bibumbira mu bimina, urugero abakonya waba utari muri uyu muryango mugari ukaba utemerewe kwinjira mu banyamuryango b'ibyo bimina.

Mugabowagahunda yemeza ko azafatanya n'izindi nzego zibishinzwe byaba ngombwa politiki ya Ndi Umunyarwanda ikavugururwa kuko ushobora gusanga hari ingingo nshya zikenewe kongerwamo bitewe n'aho Isi igeze.

Mu minsi ishize abayobozi batandukanye mu ntara y'Amajyaruguru barirukanwe bazira kurebera ibibazo by'amoko n'amacakubiri yagiye agaragara muri iyi ntara.

 



Izindi nkuru wasoma

Twitege iki mu nama ya EAC na SADC ku kibazo cya M23 muri RDC?

M23 yashyizeho abayobozi bashya muri Kivu y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Goma.

Trump na Biden: Itandukaniro mu myitwarire ku kibazo cya Gaza, Mneimneh arasesengura.

M23 yongeye kwisasira ikindi gikonyozi mu ngabo za Congo.

U Rwanda na Afurika y’Epfo byiyemeje gukomeza ibiganiro ku kibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-08-29 12:26:54 CAT
Yasuwe: 249


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Guverineri-Mugabowagahunde-yongeye-kuvuga-ku-kibazo-cyamacakubiri-mu-Majyaruguru.php