English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma mu icuraburindi: Imirwano ikarishye, ibura ry'amashanyarazi n'amahoro asesuye.

Umujyi wa Goma n’inkengero zawo muri Kivu y’Amajyaruguru uri mu bihe bikomeye byiganjemo icuraburindi ryatewe n’imirwano ikomeje kwaduka.

Ibikorwa by’Ikigo Virunga Energies byo gukwirakwiza amashanyarazi byahagaze nyuma y’uko insinga zacyo zangijwe n’imirwano mu karere ka Nyiragongo.

Ibura ry’amashanyarazi ryongeyeho ikibazo gikomeye cy’amazi atunganywa hakoreshejwe ingufu z’amashanyarazi, bigatuma ubuzima bwa buri munsi buba ingorabahizi.

Kuva mu ijoro ryashize, umujyi wa Goma umaze amasaha arenga 18 udafite internet, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage, cyane cyane abakenera ikoranabuhanga mu mirimo yabo ya buri munsi.

Mu gihe ubuzima bukomeje kuba bubi, abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bya Sake na Mubambiro, hakiyongeraho imirwano ikaze muri Rusayo na Kibati muri teritwari ya Nyiragongo.

Imiryango mpuzamahanga itanga ubufasha yahisemo guhunga umujyi wa Goma, mu gihe abaturage barenga ibihumbi 400 bamaze guhungira mu bice bitandukanye, bataye ibyabo kubera umutekano mucye.

Ambasade y’Amerika yatanze impuruza ku baturage bayo bari muri Kivu y’Amajyaruguru, ibasaba guhita bava muri ako karere hakiri kare.

Radio Okapi yatangaje ko abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho mu birindiro byabo, mu gace ka Sake na Mubambiro ku bilometero 20 uvuye mu mujyi wa Goma, mu gihe imirwano ikomeje muri Rusayo no mu misozi ya kibati muri teritwari ya Nyiragongo.

Ubuzima mu mujyi wa Goma buri hagati y’ibibazo byinshi: icuraburindi, ibura ry’amazi n’internet, ubwoba bw’abaturage, no gukomeza guhunga kwabo.

Ese amahoro aracyashoboka muri Kivu y’Amajyaruguru? Ese hakorwa iki ngo ubuzima bw’abaturage bwongere gusubira mu buryo? Ibi bibazo byugarije Goma birasaba ko amahanga ndetse n’inzego z’igihugu zibigiramo uruhare kugira ngo hagerwe ku gisubizo kirambye.



Izindi nkuru wasoma

Goma mu icuraburindi: Imirwano ikarishye, ibura ry'amashanyarazi n'amahoro asesuye.

Intambara isatira i Goma: Impunzi nyinshi ziganjemo abafite agatubutse zirimo guhungira mu Rwanda.

Goma mu bwoba: Imirwano i Sake yongera guhungabanya umutekano w’abaturage.

Imirwano irakataje mu nkengero za Goma: Abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke bafite.

Rayon Sports ibura babari b’inkingi za mwamba iracakirana na Police FC kuri uyu wa Gatandatu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-25 08:04:11 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Goma-mu-icuraburindi-Imirwano-ikarishye-ibura-ryamashanyarazi-namahoro-asesuye.php