English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Gatari wamenyekanye muri City Maid, yatangiye gusohora filime ye y’uruhererekane yise Ururabo


Yves Iyaremye . 2020-11-06 08:54:45

Jules Niyomwungeri benshi bazi nka Gatari muri filime y’uruhererekane ya City Maid ica kuri televiziyo y’u Rwanda, yatangiye gusohora filime nshya ye bwite yise ‘Ururabo’.

Iyi Filime ishingiye ku mirwano, urukundo, ikoranabuhanga, ubugambanyi n’ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga abantu babamo umunsi ku wundi. Gatari yemeza ko ari filime ifite itandukaniro n’izindi abantu bazi.

Gatari yatangarije aganira n’Itangazamakuru yagize ati:”Iyi filime Ururabo ni filime igiye kugaragaza itandukaniro hagati y’andi mafilime Abanyarwanda basanzwe bazi, binyuze mu mikinire, mu myandikire ndetse no mu gitekerezo nyir’izina, ni filime ubona ko itandukanye cyane.”

Irimo abandi bakinnyi nka Danny usanzwe akinana na Gatari muri City Maid, Shitani wamenyekanye muri Maitre Nzovu n’abandi.

Avuga ko kuba akina muri City Maid bitazabangamira iyi filime ye nshya, kuko ari akazi ke ka buri munsi akunda ahubwo akaba yishimira ko ari kwaguka mu byo akora.

Uyu musore muri City Maid agaragaramo nk’umugabo wahuye n’ibizazane, akaza gutatana n’umugore we witwa Nikuze umuta akigira mu mujyi gushaka ubundi buzima.

                



Izindi nkuru wasoma

Umukinnyi wa Filime Killaman yitabaje RIB

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-11-06 08:54:45 CAT
Yasuwe: 1171


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Gatari-wamenyekanye-muri-City-Maid,-yatangiye-gusohora-filime-ye-yuruhererekane-yise-Ururabo.php