Félix Tshisekedi na Joe Biden barahurira mu biganiro muri Angola.
Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe ubumwe za Amerika ari mu ruzinduko rw’akazi muri Angola, biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na Perezida wa DR-Congo, Félix Tshisekedi.
Kuri uyu wa 04 Ugushyingo 2024, Joe Biden arasura icyambu cya Lobito, ku mpera y’Iburengerazuba y’Umuhora wa Lobito.
Uyu muhora wambuka Angola ugahuza inkombe z’Inyanja ya Atlantika na Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru ahari avuga ko Félix Tshisekedi ari bugere muri Angola kuri uyu wa Gatatu, azanaganira na Biden ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Congo.
Biteganyijwe ko aba ba Perezida bombi bari bugirane ibiganiro ku ngingo zinyuranye, Amerika ifte ishyaka ryo gushyira ingufu muri uyu muhora, dore ko biteganyijwe ko uzajya unyuzwamo amabuye y’agaciro n’ibindi bicuruzwa bijyanwa hakurya ya Atalantika.
Aya makuru kandi yaje kwemezwa na Tina Salama, Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi, akaba yavuze ko urugendo rwa Perezida Tshisekedi rurimo gusura uruganda, kugenzura Icyambu cya Lobito, ndetse n’inama ntoya ihuza DRC, Angola, Zambia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko Tanzania nayo yatumiwe muri iyo nama.
Uyu mushinga ni ingenzi kuri DRC, yizera ko izakomeza ubufatanye n’Abanyamerika na nyuma ya Joe Biden nava muri White House.
Uru rugendo rwa Félix Tshisekedi muri Angola rugomba kuba rugufi, ariko rufungura inzira y’ibiganiro by’ingenzi, cyane cyane ku makimbirane hagati ya Kinshasa na Kigali mu rwego rw’Ibiganiro bya Luanda.
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2024, i Luanda hateganyijwe inama y’Abakuru b’ibihugu bitatu hagati ya Tshisekedi, Lourenço na Kagame.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show