English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese ni nde ukwiye kwitwa icyihebe mu Burasirazuba bwa Congo? M23 cyangwa FARDC yivanze  na FDLR?

Mu gihe intambara n’ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwibasira u Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), hakomeje kubazwa ibibazo by’ibanze ku byihishe inyuma y’ibi bibazo.

Ese koko umutwe wa M23 wiganjemo Abanyekongo bemeza ko barwanirira imiryango yabo bahohoterwa, ukwiye kwitwa uw’iterabwoba? Cyangwa ni Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’umutwe wa FDLR, uzwiho kuba waragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ukaba warashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu 2001?

Iki ni ikibazo gikomeye u Rwanda rwabajije amahanga mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi yabaye tariki ya 21 Mutarama 2025.

U Rwanda rwibutsa ko kugenera izina "icyihebe" bikwiye gushingira ku bikorwa by’uwo mutwe, aho kwirengagiza inkomoko y’ikibazo. Ese amahanga azagira ubushishozi bwo gushyira mu gaciro no gukemura iki kibazo gikomeje guteza umutekano muke mu karere?

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati  “Ibyo bitugeza ku kibazo cy’ingenzi kigira kiti: ni nde ufite ububasha bwo gutanga igisobanuro cy’iterabwoba, kandi ni iyihe mitwe ikwiye kwitwa iy’iterabwona mu Burasirazuba bwa RDC?”

U Rwanda rwashimangiye kandi ko ibibazo by’iterabwoba bidashobora gukemurwa mu gihe abayobozi batabasha no kumenya gutandukanya ibikorwa by’iterabwoba n’ubutabazi ngo babone guhana ababikora.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango Mpuzamahanga guharanira ko imbaraga zishyirwa mu kurwanya iterabwoba zaba zishingiye ku kutabogama, ubutabera ndetse n’ukwiyemeza guhamye mu guharanira amahoro.

Ni ngombwa ko habaho ubutabera buhamye hagamijwe amahoro arambye mu karere k'Ibiyaga Bigari.



Izindi nkuru wasoma

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

FARDC irashinjwa kwica no gusambanya imbaga nyamwishi muri Kalehe.

AFC/M23 yongeye guha gasopo ingabo za FARDC inihanangiriza MONUSCO.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

FARDC irashinjwa kurasa mu baturage ikoresheje indege za gisirikare.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-22 09:04:33 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-ni-nde-ukwiye-kwitwa-icyihebe-mu-Burasirazuba-bwa-Congo-M23-cyangwa-FARDC-yivanze--na-FDLR.php