English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese Trump azabasha guhuza u Rwanda na Congo nk’uko yahuje Qatar na Arabie Saudite?

Perezida Donald Trump wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwinjira mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho yifashisha politiki nshya ishingiye ku bukungu n’ubucuruzi aho intwaro zasimbujwe ishoramari.

Mu ruzinduko rw’akazi aherutse kugirira mu Burasirazuba bwo hagati, Trump yashoboye kurangiza amakimbirane y’ingutu yahuzaga ibihugu nka Qatar na Arabie Saudite, abihuza binyuze mu masezerano y’ubucuruzi ya miliyari amagana y’Amadorali. Mu mateka adasanzwe, Qatar yemeye kugura indege za Boeing 210 ku gaciro ka miliyari 96$, ibintu byarokoye uru ruganda rwari ruri mu mazi abira.

Kuri Iran, Trump yatangaje ko imbanzirizamushinga y’amasezerano yo guhagarika ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi yagejejwe i Tehran, aho Iran niramuka yemeye ibyo yasabwe, izakurirwaho ibihano by’ubucuruzi kandi igatangira ubufatanye n’Amerika.

Ku bijyanye n’intambara ya Ukraine n’Uburusiya, Trump afite umushinga wo gucukura amabuye y’agaciro muri Ukraine, aho Amerika yakunguka byinshi, maze Ukraine igasubirana amahoro binyuze mu nyungu z’ubukungu.

Ibi byose bituma hibazwa niba iyi politiki ya “iturufu y’ubucuruzi isimbura intwaro” Trump ashobora kuyikoresha no mu karere k’Ibiyaga Bigari – aho u Rwanda na Congo bimaze imyaka irenga 30 mu makimbirane ashingiye ku mutekano, ubwoko no ku mivugire y’abavuga Ikinyarwanda.

Trump yamaze kwinjira mu biganiro hagati ya Kigali na Kinshasa, aho hateganywa amasezerano y’ishoramari riturutse muri Amerika agera kuri Miliyari 500$, mu rwego rwo gutanga inyungu ku mpande zombi no gushyiraho amahoro arambye.

Ni gahunda ishobora no kuvugutira umuti ikibazo cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, cyabaye akarande mu karere.

Ese Trump azabasha guhuza u Rwanda na Congo nk’uko yahuje Qatar na Arabie Saudite? Ese iyi ‘Boeing Diplomacy’ izatanga umusaruro mu Biyaga Bigari?



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-17 08:49:00 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-Trump-azabasha-guhuza-u-Rwanda-na-Congo-nkuko-yahuje-Qatar-na-Arabie-Saudite.php