Delta Airlines yemeye gutanga akavagari k’amafaranga nk’indishyi y’akababaro ku bagenzi 76.
Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere Delta Airlines yatangaje ko buri mugenzi wari muri Boeing 717 yayo iherutse gukora impanuka ku kibuga cy’indege cya Toronto Pearson International Airport azahabwa indishyi zingana na $30,000 (hafi miliyoni 42 Frw).
Iyo ndege yari itwaye abantu 80, barimo abagenzi 76 n’abakozi 4, ubwo yakoze impanuka ku wa Mbere w’iki cyumweru igwa igaramye, rimwe mu mapine yayo rikavaho. Nubwo byari biteye ubwoba, nta n’umwe wahasize ubuzima, ariko abantu 21 boherejwe kwa muganga.
Delta Airlines yemeje ko izatanga indishyi zose hamwe zingana na miliyoni $2.3 (arenga miliyari 3.1 Frw).
Morgan Durrant, umuvugizi wa Delta Airlines, yatangaje ko ibi ari uburyo bwo kwihanganisha abagenzi ku byababayeho. Ibi byemezo bije mu gihe inzego nk’Ikigo cy’Umutekano w’Ubwikorezi muri Canada (Safety Board of Canada), Ikigo cy’Ubwikorezi muri Amerika (NTSB), ndetse na Federal Aviation Administration (FAA) zikomeje iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Umuyobozi Mukuru wa Delta, Ed Bastian, yahakanye ibivugwa ko umupilote atari afite ubumenyi buhagije, avuga ko abapilote ba Delta baba baratojwe guhangana n’ibibazo nk’ibyo.
Ubwo iyi mpanuka yabaga, inzego z’ubutabazi zahise zitabara, zizimya iyi ndege yari yatangiye gushya, bituma abari bayirimo babasha gusohoka amahoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show