English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Delta Airlines yemeye gutanga akavagari k’amafaranga nk’indishyi y’akababaro ku bagenzi 76.

Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere Delta Airlines yatangaje ko buri mugenzi wari muri Boeing 717 yayo iherutse gukora impanuka ku kibuga cy’indege cya Toronto Pearson International Airport azahabwa indishyi zingana na $30,000 (hafi miliyoni 42 Frw).

Iyo ndege yari itwaye abantu 80, barimo abagenzi 76 n’abakozi 4, ubwo yakoze impanuka ku wa Mbere w’iki cyumweru igwa igaramye, rimwe mu mapine yayo rikavaho. Nubwo byari biteye ubwoba, nta n’umwe wahasize ubuzima, ariko abantu 21 boherejwe kwa muganga.

Delta Airlines yemeje ko izatanga indishyi zose hamwe zingana na miliyoni $2.3 (arenga miliyari 3.1 Frw).

Morgan Durrant, umuvugizi wa Delta Airlines, yatangaje ko ibi ari uburyo bwo kwihanganisha abagenzi ku byababayeho. Ibi byemezo bije mu gihe inzego nk’Ikigo cy’Umutekano w’Ubwikorezi muri Canada (Safety Board of Canada), Ikigo cy’Ubwikorezi muri Amerika (NTSB), ndetse na Federal Aviation Administration (FAA) zikomeje iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Umuyobozi Mukuru wa Delta, Ed Bastian, yahakanye ibivugwa ko umupilote atari afite ubumenyi buhagije, avuga ko abapilote ba Delta baba baratojwe guhangana n’ibibazo nk’ibyo.

Ubwo iyi mpanuka yabaga, inzego z’ubutabazi zahise zitabara, zizimya iyi ndege yari yatangiye gushya, bituma abari bayirimo babasha gusohoka amahoro.



Izindi nkuru wasoma

Delta Airlines yemeye gutanga akavagari k’amafaranga nk’indishyi y’akababaro ku bagenzi 76.

Tour du Rwanda 2025: Urutonde rw’abakinnyi n’amakipe azayitabira rwamaze gutangazwa.

Impanuka y'indege ya Delta Air Lines i Toronto: Abagenzi 80 barokotse urupfu.

Inkuru y’akababaro: Kiyovu Sports iri mu gahinda ko kubura umufana ukomeye.

Kamonyi : Yegujwe by’igitaraganya nyuma yo kwanga gutanga amafaranga 1000.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 15:07:31 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Delta-Airlines-yemeye-gutanga-akavagari-kamafaranga-nkindishyi-yakababaro-ku-bagenzi-76-barokotse.php