English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Davis D yagiye i Burundi gukora indirimbo ye na Big Fizzo

Nyuma y’iminsi mike akoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Bujumbura, Davis D yahise asubirayo aho agiye kumara iminsi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye na Big Fizzo.

Davis D uri i Bujumbura, yabwiye IGIHE ko yagiye mu rugendo rw’akazi cyane ko ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Truth or Dare’ basubiranyemo.

Ni indirimbo basubiranyemo n’iya mbere itarasohoka cyane ko yo yagiye hanze ku wa 12 Mutarama 2023.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Davis D yahishuye ko idasanzwe kuri we kuko urukundo aririmbamo ari urwo amazemo imyaka hafi itanu n’umukobwa yirinze kugarukaho.

Ati “Maze imyaka itanu mbayeho mu buzima naririmbye, hari byinshi bikunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ukuri ni uko maze igihe mfite umukunzi.”

Davis D yaherukaga i Burundi mu minsi ishize ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2022.

Muri iki gitaramo cyabereye ahitwa Zion Beach, Davis D yaratunguranye aririmbana na Big Fizzo iyi ndirimbo yabo bakoranye.

Ni indirimbo abakunzi ba muzika i Burundi batari bazi cyane ko yasohotse habura iminsi mbarwa ngo igitaramo kibe, ariko benshi bahavuye batangiye kuyikunda.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwasobanuye impavu zifatika amashuri y’Ababiligi azakomeza gukora

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwirahuriraho umuriro

Kufunga Mukanda no Gukora Cyane: Perezida Kagame yatanze umurongo w’ubukungu bw’Igihugu

Impamvu zihishe inyuma y'icyaha cyo gukorana Imibonano Mpuzabitsina n'Ifarashi mu Bwongereza

Perezida Kagame yagaragaje uburyo gukorana na Tshisekedi ari intambwe ikomeye mu mibanire y'ibihugu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-15 15:05:06 CAT
Yasuwe: 445


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Davis-D-yagiye-i-Burundi-gukora-indirimbo-ye-na-Big-Fizzo.php