English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Davis D yagiye i Burundi gukora indirimbo ye na Big Fizzo

Nyuma y’iminsi mike akoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Bujumbura, Davis D yahise asubirayo aho agiye kumara iminsi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye na Big Fizzo.

Davis D uri i Bujumbura, yabwiye IGIHE ko yagiye mu rugendo rw’akazi cyane ko ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Truth or Dare’ basubiranyemo.

Ni indirimbo basubiranyemo n’iya mbere itarasohoka cyane ko yo yagiye hanze ku wa 12 Mutarama 2023.

Avuga kuri iyi ndirimbo, Davis D yahishuye ko idasanzwe kuri we kuko urukundo aririmbamo ari urwo amazemo imyaka hafi itanu n’umukobwa yirinze kugarukaho.

Ati “Maze imyaka itanu mbayeho mu buzima naririmbye, hari byinshi bikunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko ukuri ni uko maze igihe mfite umukunzi.”

Davis D yaherukaga i Burundi mu minsi ishize ubwo yari yagiye kuhakorera igitaramo cyabaye ku wa 31 Ukuboza 2022.

Muri iki gitaramo cyabereye ahitwa Zion Beach, Davis D yaratunguranye aririmbana na Big Fizzo iyi ndirimbo yabo bakoranye.

Ni indirimbo abakunzi ba muzika i Burundi batari bazi cyane ko yasohotse habura iminsi mbarwa ngo igitaramo kibe, ariko benshi bahavuye batangiye kuyikunda.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Imitwe 3 yitwaje intwaro yishyize hamwe ngo ikureho ubutegetsi bw'u Burundi.

Goma na Bukavu: Inzira z’amazi zigiye gukora amasaha 24/24 nk'uko byasohotse mu itangazo.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

Icyakozwe ngo Polisi ifate ingunguru z’umusemburo wifashishwa mu gukora kanyanga.

SADC yiyemeje gukorana na EAC mu kurebera hamwe umutekano wa DRC.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-15 15:05:06 CAT
Yasuwe: 399


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Davis-D-yagiye-i-Burundi-gukora-indirimbo-ye-na-Big-Fizzo.php