Daniella na James bibarutse Umukobwa
Umuryango w’abaramyi bakunzwe cyane mu Rwanda, James na Daniella, bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’umukobwa wa gatatu.
Ibi byishomo babisangije ababakurikira ku rubuga rwa Instagram kuri iki Cyumweru tariki 31 Mutarama 2021, aho bavuze ko bibarutse umwana w’umukobwa akaba ari ubuheture.
Ati “ Dutewe ishema no kwakira inseko nziza n’amaboko mashya yumwana w’umukobwa wo gususurutsa umunsi wacu, guterura no gukunda.”
Bifashishije kandi amagambo yo muri Zaburi 127:3 ahagira hati “ Dore abana ni umwandu uturuka ku Uwiteka imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.”
Uyu mwana w’umukobwa ni uwa gatatu James na Daniella bamaze kubyarana. Imfura ni umuhungu, ubuheta akaba umukobwa.
James na Daniella ni abaririmbyi bakunzwe cyane mu bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Bamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Mpa Amavuta”, “Narakijijwe”, “Hembura” n’izindi nyishi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show