DRC:Imfu z'abana bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikomeje kwiyongera
Biteganijwe ko itsinda rya komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (CNDH) itangira iperereza ku birego byo gukoresha abana mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko ibirego nk'ibyo bikomeje kuba byinshi muri icyi gihugu.
Porofeseri Eale Bosela Ekakhol, komiseri w’igihugu ushinzwe uburenganzira bwa muntu unashinzwe uburenganzira bw’imibereho myiza y’ubukungu n’umuco muri CNDH, avuga ko yamenyeshejwe ko hari abana bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko y'igihugu ndetse n'amasezerano mpuzamahanga yemejwe na DRC .
Eale Bosela Ekakhol atangaza ati: "Ntidushobora kwirengagiza iki kibazo, niyo mpamvu twahisemo kujya kureba ukuri kuri icyo kibazo."
CNDH yatangaje ko iryo genzura rigomba guhera mu ntara ya Haut-Katanga ndetse na Lualaba.
Muri izo ntara zombi, CNDH irashaka kandi kubona ibyagezweho mu rwego rw’Umushinga wo gushyigikira imibereho myiza y’abana n’urubyiruko , ryiswe “PABEA-Cobalt”, umushinga guverinoma ya DRC iterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB).
Iki gikorwa cyashizweho mu rwego rwo kurwanya abakoresha abana mu birombe by'amabuye y'agaciro kuko bituma abo bana bibaviramo urupfu cyangwa impanuka za hato na hato, Uyu mushinga uzatangira tariki ya 30 Mata 2024 ukaba uyobowe na Minisiteri ishinzwe imibereho myiza y'abaturage nuburengaznira bwa muntu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show