English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Imfu z'abana bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikomeje kwiyongera

Biteganijwe ko itsinda rya komisiyo y’igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (CNDH) itangira iperereza ku birego byo gukoresha abana mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kuko ibirego nk'ibyo bikomeje kuba byinshi muri icyi gihugu.

Porofeseri Eale Bosela Ekakhol, komiseri w’igihugu ushinzwe uburenganzira bwa muntu unashinzwe uburenganzira bw’imibereho myiza y’ubukungu n’umuco muri CNDH, avuga ko yamenyeshejwe ko hari abana bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro binyuranyije n'amategeko y'igihugu ndetse n'amasezerano mpuzamahanga yemejwe na DRC .

Eale Bosela Ekakhol atangaza ati: "Ntidushobora kwirengagiza iki kibazo, niyo mpamvu twahisemo kujya kureba ukuri kuri icyo kibazo."

CNDH yatangaje ko iryo genzura rigomba guhera mu ntara ya Haut-Katanga ndetse na  Lualaba.

Muri izo ntara zombi, CNDH irashaka kandi kubona ibyagezweho mu rwego rw’Umushinga wo gushyigikira imibereho myiza y’abana n’urubyiruko , ryiswe “PABEA-Cobalt”, umushinga guverinoma ya DRC iterwa inkunga na Banki Nyafurika itsura amajyambere (AfDB).

Iki gikorwa cyashizweho mu rwego rwo kurwanya abakoresha abana mu birombe by'amabuye y'agaciro kuko bituma abo bana bibaviramo urupfu cyangwa impanuka za hato na hato, Uyu mushinga uzatangira tariki ya 30 Mata 2024 ukaba uyobowe na Minisiteri ishinzwe imibereho myiza y'abaturage nuburengaznira bwa muntu.

 



Izindi nkuru wasoma

Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu Kirere zashimiwe na LONI kubwo umusanzu zikomeje gutanga

Kamonyi:Batanu bapfiriye mu kirombe cy'amabuye y'agaciro

Ihuriro AFC ryavuzeko nta munyamuryango waryo wemerewe kujya mu bucukuzi bw'amabuye y'acaciro

U Rwanda rwamaganye ibirego bya DRC birushunja gufatanya na Apple mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro

DRC:Imfu z'abana bakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zikomeje kwiyongera



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-04-29 01:37:35 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCImfu-zabana-bakora-ubucukuzi-bwamabuye-yagaciro-zikomeje-kwiyongera.php