DRC:Abasirikare babiri ba Afurika y'Epfo bapfuye abandi 20 barkomereka
Ubuyobozi bw'Ingabo za Afurika y'Epfo ziri mu butumwa bwo guhangana n'imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bwatangaje ko hari abasirikare bayo babiri bapfuye abandi 20 barakomereka.
Ibiro by'izi ngabo zizwi nka SANDF kuri uyu wa Gatatu byasobanuye ko aba basirikare bishwe abandi bakomeretswa n'igisasu cya "Mortier" cyarashwe mu kigo cyabo giherereye mu mujyi wa Sake muri Teritwari ya Masisi.
Yanditse iti" SANDF yemeje igitero cyagabwe kuri kimwe mu bigo byacu muri Sake mu Burasirazua bwa DRC tariki ya 25 Kamena 2024, cyapfiriyemo abasirikare babiri abandi 20 barakomeraka.
SANDF yongeyeho ko hari bane bakomeretse bikabije mu gihe abandi 16 bari kwitabwaho n'abaganga.
Ntabwo yigeze itangaza ababa bagabye iki gitero, gusa ikizwi nuko SANDF yagiye mu Ntara muri Kivu ya Ruguru gufasha ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23 ufite ibirindiro ku misozi ikikije Sake.
Urupfu rw'aba basirikare ruje rukurikira urwo abandi bapfuye muri Gashyantare ndetse n'abandi bapfuye muri Mata uyu mwaka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show