DRC bikomeje kudogera: Wazalendo yivuganye uruhuri rw’abasirikare ba FARDC.
Umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo warashe abasirikare batandatu b’igisirikare cya FARDC mu mvururu zikomeje kwiyongera hagati y’izi mpande zombi. Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, ubwo kutumvikana kwari kwadutse hagati y’uyu mutwe n’ingabo za leta.
Nk’uko amakuru aturuka muri Sange, muri teritwari ya Uvira, abitangaza, intandaro y’uku kutumvikana ni uko Wazalendo bashinja FARDC guhunga imbere y'ibitero by’umutwe wa M23, bigatuma ugenda wagura ibirindiro byawo.
Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi mike M23 ifashe umujyi wa Kamanyola, ikaba yari iherutse no kwigarurira Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo.
Amakuru akomeza avuga ko ku Cyumweru hari ingabo za FARDC zahunze zivuye mu Kibaya cya Rusizi zigahungira muri Uvira, nyuma yo gutakaza Centre ya Walungu, nayo yafashwe na M23. Hari andi makuru yemeza ko zimwe muri izi ngabo zahungiye i Kalemie mu ntara ya Tanganyika, izindi zigahungira mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.
Mu minsi ishize, amashusho yakwirakwiye agaragaza abarwanyi ba Wazalendo batambagira mu mujyi wa Uvira, aho bagaragazaga ko ari bo bamaze kugenzura ako gace.
Agace ka Sange, aho iyi mirwano iherutse kubera, gaherereye muri teritwari ya Uvira, kakaba gatuwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abapfulero.
Uku guhunga kw’ingabo za leta ndetse no kwigarurirwa kw’uduce twinshi na M23 bikomeje gushyira igitutu kuri guverinoma ya RDC, mu gihe igice kinini cya Kivu y’Epfo gikomeje kwinjira mu bibazo by’umutekano mucye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show