English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC bikomeje kudogera: Wazalendo yivuganye uruhuri rw’abasirikare ba FARDC.

Umutwe witwaje intwaro wa Wazalendo warashe abasirikare batandatu b’igisirikare cya FARDC mu mvururu zikomeje kwiyongera hagati y’izi mpande zombi. Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 25 Gashyantare 2025, ubwo kutumvikana kwari kwadutse hagati y’uyu mutwe n’ingabo za leta.

Nk’uko amakuru aturuka muri Sange, muri teritwari ya Uvira, abitangaza, intandaro y’uku kutumvikana ni uko Wazalendo bashinja FARDC guhunga imbere y'ibitero by’umutwe wa M23, bigatuma ugenda wagura ibirindiro byawo.

Iyi mirwano ibaye nyuma y’iminsi mike M23 ifashe umujyi wa Kamanyola, ikaba yari iherutse no kwigarurira Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo.

Amakuru akomeza avuga ko ku Cyumweru hari ingabo za FARDC zahunze zivuye mu Kibaya cya Rusizi zigahungira muri Uvira, nyuma yo gutakaza Centre ya Walungu, nayo yafashwe na M23. Hari andi makuru yemeza ko zimwe muri izi ngabo zahungiye i Kalemie mu ntara ya Tanganyika, izindi zigahungira mu murwa mukuru w’u Burundi, Bujumbura.

Mu minsi ishize, amashusho yakwirakwiye agaragaza abarwanyi ba Wazalendo batambagira mu mujyi wa Uvira, aho bagaragazaga ko ari bo bamaze kugenzura ako gace.

Agace ka Sange, aho iyi mirwano iherutse kubera, gaherereye muri teritwari ya Uvira, kakaba gatuwe ahanini n’abo mu bwoko bw’Abapfulero.

Uku guhunga kw’ingabo za leta ndetse no kwigarurirwa kw’uduce twinshi na M23 bikomeje gushyira igitutu kuri guverinoma ya RDC, mu gihe igice kinini cya Kivu y’Epfo gikomeje kwinjira mu bibazo by’umutekano mucye.



Izindi nkuru wasoma

Imibanire y'Igihugu cya Congo n’u Burundi mu Ntambara ya M23: Impungenge n'uruhuri rw’ibibazo.

Inkubi y’Umuyaga ‘Garance’ yivuganye 4 inasenya inzu ibihumbi 160,000 ku kirwa cya La Réunio

Ibyaranze imirwano yahuje M23 n’umutwe wa Wazalendo mu Mujyi wa Bukavu muri iki gitondo.

DRC bikomeje kudogera: Wazalendo yivuganye uruhuri rw’abasirikare ba FARDC.

Imvugo z’urwango n’ivangura mu murwa mukuru wa Congo bikomeje gufata indi ntera - CENCO.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-26 09:18:12 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-bikomeje-kudogera-Wazalendo-yivuganye-uruhuri-rwabasirikare-ba-FARDC.php