English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Hagaragajwe imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bwakozwe n’Abasirikare barinda Tshisekedi.

Nyuma yuko imibare y’Abaturage bishwe n’Abasirikare barinda Perezida Tshisekedi itavuzweho rumwe, Umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu watanze imibare mishya y’abaguye muri ubwo bwicanyi bwabereye i Goma muri Kanama 2023.

Ubu bwicanyi bwabaye umwaka ushize bukozwe n’Abasirikare bayobowe  na Col Mike Makombe, bakaba bararashe urufaya rw’amasasu mu baturage barimo bigaragambya bamagana Ingabo za MONUSCO.

Kuva icyo gihe, imibare yatanzwe n’inzego z’ubuyobozi ivuga ko abaturage 56 ari bo baguye muri ubu bwicanyi, na ho ababarirwa muri 70 barakomereka.

Ubu bwicanyi bwaje guhama Colonel Makombe na bagenzi be, urukiko rubakatira igihano cy’urupfu.

Amnesty International ivuga ko ubushakashatsi yakoze bwerekana ko umubare w’abishwe ugera ku bantu 102. Uyu muryango wunzemo ko buriya bwicanyi ntaho buhuriye n’ibivugwa na Leta ya DRC ivuga ko yakumiraga kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zatera umujyi wa Goma.

Uti “Ubushakashatsi bwa Amnesty International burerekana ko ubu bwicanyi atari ukwibeshya kwa bamwe mu basirikare b’ibihazi nk’uko abayobozi babitanzeho urwitwazo, ahubwo ni umusaruro w’uruhuri rw’ibikorwa bikorwa hitwajwe kuburizamo igitero gishoboka cy’inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda, ku mujyi wa Goma.”

Amnesty International yasabye ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) gukora iperereza kuri ubu bwicanyi; ibyo yanasabye Leta ya RDC yanahaye umukoro wo kuburyoza ababugizemo uruhare bose.

Uyu muryango kandi wasabye Perezida Tshisekedi guhagarika Lt Gen Constant Ndima Kongba wari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwo buriya bwicanyi bwakorwaga, cyo kimwe na Major Peter Kabwe Ngandu uri mu bakuriye abasirikare babukoze.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Hagaragajwe imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bwakozwe n’Abasirikare barinda Tshisekedi.

DRC: Abakatirwa igihano cy’urupfu bagiye kujya bicwa mu gihe cya vuba.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abaturage 72% bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa.

DRC: Perezida Tshisekedi ari mu ihurizo rikomeye nyuma yo gushaka kuvugurura Itegeko Nshinga.

Imibare y’Amavubi yo kwerekeza muri CHAN yajemo ibihekane nyuma yo gutsindwa na Libya 1-0.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-11 14:48:15 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Hagaragajwe-imibare-mishya-yabaguye-mu-bwicanyi-bwakozwe-nAbasirikare-barinda-Tshisekedi.php