English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:  Aba Wazalendo batangiye gutwikwa ari bazima

Kuwa kabiri  tariki ya 26  Ukuboza 2023 abaturage  bo muri Kivu y'Amajyepfo muri Teritwari ya  Kalehe batwitse umurwanyi wo  mu mutwe wa Wazalendo bamushinja kuba yarishe umumotari wo  muri ako gace kuwa mbere tariki ya 25 ukuboza  25 mu masaha ya saa tanu z'ijoro.

Amakuru avuga ko uwo  mu motari  wapfuye yasize umugore n'umwana umwe akaba yarishwe nyuma yo kuraswa  n'uwo mugabo wo mu  mutwe wa  Wazalendo.

Perezida  w'inama nyungurana bitekerezo y'imiryango  itegamiye kuri Leta Delphin Bilimbi yavuze ko abaturage  barakaye cyane  bagahita  batwika uyu murwannyi wo muri Wazalendo ari muzima kubera yishe  umumotari wo muri ako gace  ka Kalehe.

Nyuma yaho urwo rwego rwasabye Leta gukemura icyo kibazo mu maguru mashya kuko umutekano ukomeje kuba mubi  hagati y'abaturage  ndetse n'Aba Wazalendo.

Bavuze  bati"reka  twihanganishe umuryango w'umumotari wishwe  ariko dusaba Leta  kugira  icyo ikora  kugirango irengere  ubuzima bw'abaturage bo muri Teretwari ya kalehe  kuko babangamiwe  cyane  n'abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo".



Izindi nkuru wasoma

Ikihishe inyuma y’urupfu rw’umuhanzi Delcat Idengo wabarizwaga mu ngabo za Wazalendo.

Nyuma yo gukora amahano akomeye!: Ingabo za FARDC na Wazalendo zasabwe kuva i Bukavu.

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo binjiye mu Rwanda: Uko bakiriwe n’aho imibereho yabo iganisha.

DRC: Inyeshyamba za M23 ziri mu byishimo nyuma yo kubona Igifaru yise impano ya Noheli.

DRC: Perezida Tshisekedi yavuguruye inzego za gisirikare.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-27 15:55:35 CAT
Yasuwe: 368


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC--Aba-Wazalendo-batanngiye--gutwikwa-ari-bazima.php