Yves Iyaremye Chief Editor. 2020-04-26 15:33:40
Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Tanzania no hanze yayo nka Diamond Platnumz, yatangaje ko azishyura ubukode bw’amezi atatu ku miryango 500 yo muri kiriya gihugu yagizweho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi muri iki gihe.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram yemeje ko azakora iki gikorwa cy'urukundo avuga ko icyorezo cya Covid-19 Isi ihanganye na cyo cyagize ingaruka mbi ku bikorwa byinshi, ku buryo abenshi mu bari batunzwe na byo bahuye nikibazo cyimibereho.
Uyu muririmbyi avuga ko na we ari mu bagizweho ingaruka na Coronavirus, gusa muri duke atunze akaba yemeye gukoramo yishyurira amezi atatu yubukode imiryango 500.
Yagize ati" Nubwo ndi mu bagizweho ingaruka mbi niki cyorezo ku bijyanye nubukungu, muri bike Imana yampaye, nafashe icyemezo byibura cyo gutanga ubufasha nishyurira byibura imiryango 500 amezi atatu yubukode bwinzu nkigikorwa cyo gufashanya muri ibi bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Covid-19."
Diamond yavuze ko ku wa mbere wicyumweru gitaha ari bwo azatangaza uko kwishyurira iyo miryango ubukode bizakorwa.
Ikinyamakuru Forbes Magazine gikora intonde z'abatunze byinshi mu bikorwa bitandukanye cyerekana ko Diamond Platnumz aza ku isonga mu bahanzi bafite agatubutse muri Afurika y' Iburasirazuba, aho afite imitungo ibarirwa muri miliyoni eshanu zamadorali ya Amerika.
Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi n'ubusanzwe azwiho gucuruza umuziki we neza, gusa icyorezo cya Covid-19 cyatumye ibyinshi mu bikorwa bye bihagarara.
Kugeza ubu Tanzania ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini cyane wabanduye Coronavirus, dore ko kigaragaramo abantu 299 bayanduye, 10 muri bo bakaba barahitanwe na yo.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show