Umukinnyi wa filime wo muri Leta zunze ubumwe Amerika, Chris Hemsworth, agiye kuba ahagaritse gukina filime nyuma y’uko amenye ko afite ibyago byo gufatwa n’uburwayi bwo kwibagirwa, buzwi nka Alzheimer.
Chris Hemsworth wamenyekanye ku izina rya Thor, uri gukora filime mbarankuru ku byo wakora kugira ngo ubeho igihe kirerekire, yavuze ko nyuma y’agace ari gukora azaba ahagaritse gukina filime.
Uyu mugabo yatangaje ko mu isuzuma yakorewe n’abaganga, yasanze afite ibyago byinshi byo kurwara iyi ndwara ikunze kwibasira abageze mu zabukuru.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vanity fair yagize ati "Nyuma y’agace tugiye gushyira hanze, nzahita mfata umwanya wo kuba ndetse gukina filime, mbone umwanya wo kwita ku bana banjye n’umugore wanjye."
Chris Hemsworth w’imyaka 39 uturuka muri Australia, yamenyekanye muri filime zakunzwe nka Thor, Avengers, Extraction n’izindi.
yanditswe na Bwiza Divine
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show