English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Chadwick Boseman wamamaye muri Black Panther nk’umwami ‘T’Challa’ yitabye Imana


Ijambonews. 2020-08-29 14:40:42

Chadwick Aaron Boseman wamamaye nuri filime ya Black Panther nka T’Challa ari umwami wa Wakanda, yitabye Imana azize kanseri y’amara, bivugwa ko yapfuye yishwe na Kanseri nk’uko byatangajwe n’umuryango we. Uyu mukinyi wari ufite imyaka 44 yapfiriye mu rugo rwe I Los Angeles ari kumwe n’umuryango we.

Mu itangazo umuryango wasohoye, wagize uti: "Mu rugamba rudasanzwe, Chadwick yarwanye uko ashoboye, ashobora gukina filime mwakunze cyane". "

Kuva kuri Marshall kugera kuri Da 5 Bloods, August Wilson's Ma Rainey's Black Bottom hamwe n'izindii. Izi zose yazikinnye arwaye, abagwa, afata n'imiti. Ubutwari budasanzwe mu mwuga we bukaba bwarabaye ubwo yakinaga nk'umukinnyi Umwami T'Challa muri filimi Black Panther.

Boseman yatangiye kumenyekana ubwo yiganaga abantu babayeho nk'umukinnyi ukomeye wa baseball Jackie Robinson mu mukino wa '42' wo muri 2013, hamwe n'umucuraranzi James Brown muri Get Get Up 2014.

Azibukirwa cyane ku kuntu yabaye umukinyi mukuru muri filimi ikomeye cyane Black Panther. Boseman arazwi kandi muri filime yakinnye nk'umukuru w'igihugu cya Wakanda, igihugu bashushanyaga n’icy’Afrika gifite ubuhanga bw'akataraboneka ku Isi.

Uretse kuba iyi filime yarashimwe cyane gusumba izindi filime ku Isi mu kwinjiza amadolari arenga miliyari 1,3 z'amadolari y'Amerika, iyi filime yafashwe nk’intambwe ikomeye cyane mu ndangamuco yakinwemo n’abirabura benshi ndetse inayobowe n’umwirabura Ryan Coogler.

Mu mwaka ushize, Boseman yavuze ko iyi filime yahinduye igisobanuro cyo kwitwa "umusore, umuntu w'impano no kwitwa umwirabura". Black Panther niyo filime ikomeye yabaye iya mbere ku mashusho meza muri Oscars. Yagize kandi uruhare mu zindi filime, nka Captain America: Civil War, Avengers: Infinity War na Avengers: Endgame.

Iri tangazo rirababaza abantu benshi kuko Boseman atigeze avugira ku mugaragaro ibijyanye n'indwara ye kuva ubwo yapimwaga muri 2016 agasanga arwaye".



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Sobanukirwa n'amateka ya George Foreman witabye Imana ku myaka 76

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Sobanukirwa ibigwi n’amateka by’umunyamakuru Jean Lambert Gatare witabye Imana



Author: Ijambonews Published: 2020-08-29 14:40:42 CAT
Yasuwe: 966


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Chadwick-Boseman-wamamaye-muri-Black-Panther-nkumwami-TChalla-yitabye-Imana.php