English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Cardi B yahakanye amakuru yemezaga ko atwite, asobanura impamvu y’imyambarire ye.

Umuraperikazi w’umunyamerika Cardi B yanyomoje amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko yaba atwite umwana wa kane. Ibi bije nyuma y’amafoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yari yambaye ijipo bivugwa ko akunze kwambara mu gihe atwite, bituma abafana benshi batekereza ko atwite.

Uyu muhanzikazi yasobanuye ko ibyo ari ibihuha, yemeza ko adategereje umwana wa kane. Mu butumwa yatanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Ntabwo ari byo.”

Cardi B, ufite abana batatu yabyaranye n’umuraperi Offset, ari mu rugendo rwo gutandukana na we nyuma yo kumushinja kumuca inyuma. Nubwo bimeze bityo, bombi bakomeje kwita ku bana babo.

Ibihuha ku gutwita k’uyu muraperikazi byatewe n’uko mbere yigeze kuvuga ko imyambaro nk’iyo yari yambaye ari imwe mu yo akunda gukoresha mu gihe atwite.

Ibi byahise bituma benshi batekereza ko yaba atwite undi mwana, ariko yahise abitera utwatsi.

Nubwo bimeze bityo, Cardi B aracyari umwe mu baraperikazi bakomeye ku isi, ndetse ibikorwa bye bya muzika bikomeje gutumbagira.



Izindi nkuru wasoma

Ibyahishwe: Impamvu zitangaje zituma abasore batinya gutereta abakobwa beza: Iya 5 iragutungura

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Mugore! Kunyara nyuma yo gutera akabariro ni ingenzi, Menya impamvu

RIB yihanangirije Ibitangazamakuru n’Imbuga Nkoranyambaga byamamariza abatekamutwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-30 10:40:12 CAT
Yasuwe: 170


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Cardi-B-yahakanye-amakuru-yemezaga-ko-atwite-asobanura-impamvu-yimyambarire-ye.php