English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
#COVID19 : Mu ijoro ryakeye abaribagize itsinda rya Tuff Gang batawe muri yombi


Ijambonews. 2020-05-24 13:41:05

Abahanzi bo muri Tuff Gang batawe muri yombi, igitaramo cyabo kirahagarikwa, kikaba ari igitaramo bari bahuriyemo cyari gikurikiwe n’abarenga 2000 ku rubuga rwa YouTube. Barazira kuba batubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Polisi yahagaritse igitaramo cya Tuff Gang cyaberaga ahantu bari bateguye muri Kicukiro ariko kikanyura kuri YouTube, nkuko hari ibyabanje birimo icya Tom close na The Ben byagenze.

Ni igitaramo cyari gikurikiwe na benshi ahanini kubera uburyo cyamamajwemo ko kizahuriza hamwe abasore batanu bahoze mu itsinda rya Tuff Gang bari bamaze igihe badahurira hamwe barimo Bull Dogg, Fireman, Green P, Jay Polly na P Fla. Abari aho umuziki waturukaga harimo abahanzi, abacuranzi na bamwe mu bagiteguye.

Igitaramo cyatangiwe na Green P waririmbye indirimbo ebyiri, yakirwa na Bull Dogg, na we akurikirwa na Fireman. Buri muhanzi yaririmbaga indirimbo ebyiri, Fireman asoje ize agiye kwakira umuraperi ukurikiyeho, ahindukiye abona amazi si yayandi, araruca ararumira.

Ntabwo abantu bahise basobanukirwa ikibaye, abari bakurikiye iki gitaramo bamaze iminota mynshi babona ntakirahinduka bibaza icyabaye niba ari umuhanzi wabuze cyangwa ibindi birabayobera.

Abari bakurikiye iki gitaramo kuri konti ya YouTube ya MK1 TV babaye nk’abaguye mu kantu bibaza ibibaye, nyuma y’iminota myinshi n’abacuranzi bahagurutse mu byicaro byabo, Lucky Nzeyimana wari ukiyoboye yemeza ko gisubitswe. Yagize ati ”Ndagirango ntangire nihanganisha abari badukurikiye kuri MK1 TV, hajemo ibibazo bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19,” .

Amakuru yaje kumenyekana ni uko Polisi ubwo yageraga ahabereye iki gitaramo yahise ita muri yombi abahanzi bose n’abateguye iki gitaramo, bahita bajyanwa kuri Stade ya Kicukiro. Uko byagaragaraga mu mashusho yo kuri murandasi, itsinda ricuranga ni ryo ryonyine ryari ryambaye udupfukamunwa mu gihe abandi basigaye batari batwambaye kandi bagahererekanya indangururamajwi, ibintu bihabanye cyane n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Abari bakurikiye iki gitaramo bagaragaje ko bari bishimiye kongera kubona abagize iri tsinda baririmbira hamwe. Kugeza ubu ntandi makuru yaramutse kuri aba bahanzi gusa igihari ni uko batashye .

Mu mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, ibitaramo ntibyemewe kimwe n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi. Igihe umuntu agiye aho ahurira n’abandi asabwa kwambara agapfukamunwa n’amazuru kandi akazirikana gusinga inter ya metero imwe hagati ye na mugenzi we .

Bull Dogg ubwo yari arikuririmbira abari bakurikiye iki gitaramo online
Bulldogg ubwo yari ari kuririmbira abari bakurikiye iki gitaramo online

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.



Author: Ijambonews Published: 2020-05-24 13:41:05 CAT
Yasuwe: 672


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID19--Mu-ijoro-ryakeye-abaribagize-itsinda-rya-Tuff-Gang-batawe-muri-yombi.php