English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
#COVID19 : Bamwe mu bari mu birori bya Sarpong bakuwe mu kato, abandi baracyasuzumwa


Ijambonews. 2020-08-21 15:04:20

Tariki 19/08/2020 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagaragaye mu mafoto yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga bari mu birori by’isabukuru y’umukunzi wa Sarpong, bashyizwe mu kato mu gihe hari hagishakishwa abandi.

Abo bashyizwe mu kato barimo abakinnyi b’umupira w’amaguru barimo Michael Sarpong n’umutoza Olivier Karekezi ndetse n’izindi nshuti z’abari bateguye ibirori. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yari yagize ati “Nk’uko wabibonye, uburyo bagaragaye ntabwo bagaragaye neza, ibintu byo guhana intera, kwambara agapfukamunwa nk’uko bisabwa muri iki gihe, ntabwo byubahirijwe ku buryo rero mu by’ukuri ntabwo wamenya niba ari bazima, ikaba ari yo mpamvu rero bafashwe bakajyanwa mu kato.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo aba bakinnyi ndetse n’abandi bose bari kumwe bakuwe mu kato, nk’uko byemejwe na Dr Sabin Nsanzimana uyobora ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Yagize ati “Ni byo koko abamaze kuzuza ibyo basabwaga bavuyemo, abatarabyuzuza na bo baracyarimo. Bagombaga gukora ibizamini kureba ko ibyo barimo bitabanduje, kandi ibizamini bakabikora babyiyishyuriye kuko ni ibyo biteje, ni byo twe twifuzaga kumenya.”

Dr Nsanzimana Sabin kandi yatangaje ko batahita batangaza ibyavuye mu bizimini byafashwe kuri aba bakinnyi kuko hari ibizamini bikiri gukorwa.

Ikindi hari ubutumwa yageneye abibyamare abinyujije kurubuga rwa Twitter abasaba gutanga urugero kubabakurikira. yanditse agira ati "Abahanzi,Ibyamamare, Abakinnyi b’umupira, Abasitari:Mutange urugero rwiza rwo kwirinda #COVID19: 1. #AmbaraAgapfukamunwa neza; 2.Siga intera ya m1 buri gihe; 3. Karaba intoki kenshi gashoboka; 4.Irinde gukoresha/kwitabira ibirori"



Izindi nkuru wasoma

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

TVET nk’igisubizo ku bushomeri: 73,3% by’abayirangiza bahita babona akazi, bagahemba abandi

Batatu barimo abana babiri bahiriye mu nzu yibasiwe n’inkongi y’amayobera

Bruce Melodie yambariye urugamba rwo kwegukana igihembo kiruta ibindi muri Africa



Author: Ijambonews Published: 2020-08-21 15:04:20 CAT
Yasuwe: 959


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
COVID19--Bamwe-mu-bari-mu-birori-bya-Sarpong-bakuwe-mu-kato,-abandi-baracyasuzumwa.php