English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Byinshi kuri Kobe icyamamare muri Basket cyitabye Imana



Yanditswe na Yves Iyaremye. 2020/01/27 10:25:35

Kobe Brayant waciye ibintu muri basket n'abandi b 5 bari kumwe bitabye imana mu mpanuka y'indege ya Helicopter.

Uwigeze kuba icyamamare mu mukino wa Basket muri shampiyona y'Amerika (NBA),aho Kobi Brayant wakiniye Los Angels Lakers yaphiriye mu mpanuka y'indegege ya Helicopter.

 Uyu mugabo wigaruriye imitima y'abatari bacye kw'isi kubera ubuhanga ndetse n'ubuhanganjye bwe mu mukino wa Basketball, yapfuye amaze imyaka 41 y'amavuko.

Inkuru ducyesha CNN ivuga ko iyi Helicopter Kobi brayant yararimo,yahanutse hejuru maze yagera hasi kubutaka igatangira kugurumana ,ibintu byatumye abaza gutabara basanga nta muntu numwe wasigaye muri 5 bari bari muriniyi ndege hari nuyu mugabo.

Mu myaka 20 ari umukinnyi ukomeye,yabaye umukinnyi mwiza incuro 5 wa NBA,atwara imidari 2 mu mikino ya Olimpike,inccuro 18 yaje imbere y’abandi bakinnyi,Kobe kandi yabaye uwa gatatu watsinze ibitego byinshi mu mateka ya basket.

Mu kumenyekana kwe igitangazamakuru cya Aleteria cyagiye gitangaza ko abikesha ku kuba akunze gusenga mu idini rya Gatulika ndetse ngo iyo agiye gukina hari ubwo abanza guhura na padidi.

 

Imibereho ya Kobe

Kobe yakuriye mu muryango umutoza ukwemera gatulika ndetse akurira mu gihugu cy’Ubutaliyani,ku myaka 17 nibwo yagiye muri NBA bidatinze ashyingiranwa na Vanessa Laine muri Gatulika  mu kiliziya ya Mutagatifu Edward I Californiya ndetse nyuma y’imyaka 2 bagira umwana wabo wa  mbere.

Mu mwaka wa 2023 Kobe yashinjijwe ihohoterwa no gufata ku  ngufu gusa yarabihakanye,umugore akomeza kuba ibamba biza kurangira asabye imbabazi mu ruhame ibintu byakurikiwe n’ibihombo bitandukanye haba mu mikino ye bitera ukwisubiraho kw’abaterankunga n’ibindi.

Mu mwaka wa 2011 nibwo Vanessa yasabye gatanga ubwo Kobe yihata kugarukira Imana mu kwemera yakuriyemo mu idini rya Gatulika.

Nyuma y’imyaka y’ibibazo Kobe n’umufasha we Vanessa bahisemo gukomeza kubana batangira umuryango Kobe and Vanessa Bryant Family Foundation aho batangiye gufasha abana bafite ibibazo bitandukanye.

Muri byose Kobe yemezaga ko ibyo wageraho byose mu mwuga ubikesha ukwemera ndetse n’umuryango ibintu yitabye Imana agishira imbere.

 



Izindi nkuru wasoma

Kizza Besigye yashimutiwe muri Kenya, ajya gufungirwa muri kasho ya gisirikare muri Uganda.

Nyanza: Abagabo 3 bakekwaho gutemagura umugore w’umucuruzi batawe muri yombi.

DNA Test zagaragaje ko Vinicius Jr akomoka mu bisekuru byo muri Afurika.

Kamonyi: Operasiyo idasazwe yasize 8 batawe muri yombi barimo n’itsinda ry’ibihazi.

Biteye ubwoba: Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro bidasanzwe muri 2023/24-Gov. Rwangombwa.



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-01-27 10:25:35 CAT
Yasuwe: 802


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Byinshi-kuri-Kobe-icyamamare-muri-Basket-cyitabye-Imana.php