English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byadogereye i Burera: Umugabo yise umwana we ’Vladimir Putin’ biteza impagarara!

Mu Karere ka Burera umugabo yabyaye umwana w’umuhungu amwita amazina ya Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, abaganga banga kuyandika kugeza igihe bahamagaye inzego zinyuranye zirimo n’akarere, biza kurangira amazina y’umwana yemejwe.

Uyu muturage witwa Munyembabazi Telesphore utuye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo, Akagari ka Nyamabuye yavuze ko yabanje kwitegereza uburyo Vladimir Putin aharanira ukuri, ntiyivange mu ntambara kandi agashaka iterambere ry’ Afurika, amugereranyije na Amerika n’u Burayi afata icyemezo cy’uko nabyara umwana w’umuhungu azamwita Vladimir Putin.

Muri Nzeri 2023, umugore wa Munyembabazi wari utwite yagiye ku kigo nderabuzima, yamwandikiye agapapuro amubwira ko mu gihe umwana yavuka ari umuhungu azitwa Vladimir Putin, yaba umukobwa akitwa Maria Zakharova.

Umugore we akimara kwibaruka umuhungu, nk’uko bisanzwe umwana yagombaga kwandikwa mu irangamimerere, ariko abaganga bakubitwa n’inkuba bakibona amazina umugore yari avuze ko bandika ku ifishi y’umwana, ibyo kwandika umwana birahagarara.

Mu kiganiro Munyembabazi w’imyaka 36 yagiranye n’ Ukwezi TV  avuga ko muganga akibona ayo mazina yahise asaba nimero ya telefone ya se w’umwana, aramubwira ngo “aya amazina wise ni bwoko ki? Nyamusubiriramo aravuga ngo aya mazina ntabwo nayita umwana, nanjye nti kubera iki? Ati ’Putin ni icyihebe’, ndamubwira nti uramenye ahubwo utantukira umwana kuko ukomeje kubimwita bikambabaza.”

Uyu mugabo yahise afata icyemezo cyo kujya kwa muganga agiye kubaza impamvu banze kwita umwana we amazina yahisemo, bose bamuteraniraho bamubaza impamvu ashaka kwita umwana we amazina y’umuntu uri guteza intambara.

Munyembabazi yakomeje kubera ibamba abaganga kugeza ubwo bahamagaye umuyobozi w’ikigo nderabuzima na we ntiyakemura ikibazo, bitabaza inzego z’akarere.

Uyu mugabo yavuze ko yabonye banze kubyumva yanzura ko nk’umubyeyi agiye kumubarekera bakamugumana ntatahe mu rugo rwe, “mbikurikirane mbaze ko bishoboka ninumva bidashoboka nzakomeza ndimuhamagare.”

Ati “Mwebwe ko mwita abana banyu ba Queen, Elizabeth ko nta kibazo byateje, gute nakwita umwana wanjye Vladimir Putin bigateza ikibazo?”

Magingo aya Munyembabazi Vladimir Putin afite umwaka n’amezi hafi abiri ariko ngo ni ikimenyabose mu gace ku buryo n’aho ababyeyi be bamujyanye muri serivisi zitandukanye, bamutangarira ariko agahabwa serivisi ashaka kandi vuba.

Munyembabazi Telesphore avuga ko umwana we nakura azamubwira ko yamwise iryo zina kubera ubutwari bwa Putin kandi ko asabwa kuzaharanira ukuri, akanga agasuzuguro n’akarengane.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Umugabo yiyiciye umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu gihorihori.

Musanze: Umugabo yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka.

Umwana w’umukobwa aracyagorwa no kubona COTEX mu gihe cy’imihango – Inabaza.

Byumba: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 8 amuziza amatunda.

Yatawe muri yombi akurikiranyweho kugabirira umwana amazirantoki n’inkari.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-03 13:08:44 CAT
Yasuwe: 53


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byadogereye-i-Burera-Umugabo-yise-umwana-we-Vladimir-Putin-biteza-impagarara.php