English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Burera: Uruganda rukora udupfukamunwa rwa Burera Garment rurataka gukomwa mu nkokora n’abamamyi


Ijambonews. 2020-05-22 11:47:34

Uruganda rukora udupfukamunwa ruherereye mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama,Akagari ka Gafumba ruzwi nka “Burera Garments” rurataka guhura n’igihombo gikomeye nyuma y’uko ibikorwa byabo byivanzemo abamamyi babyigana bakabigurisha ku giciro kiri hasi.

Abakozi b’uru ruganda batangarije Ijambo,net ko ibikorwa byabo byo gukomeza gukora udupfukamunwa bisa n’ibirigusatira guhagarara bitewe n’igihombo bakomeje guhura na cyo giiterwa n’abadozi batandukanye badodera udupfukamunwa mu ngo zabo bakatugurisha abaturage ku mafaranga make.

Ubusanzwe agapfukamunwa gakorerwe muri urwo ruganda, kagurishwa amafaranga y’u Rwanda 500, aho kaba pafungiye mu gipapuro cyabugenewe kiriho ibirango bya Burera Garment, mu gihe abamamyi usanga bagatanga guhera ku mafaranga 200 ariko atarenze 300.

Ibi ngo byatumye abaturage benshi batera umugongo udupfukamunwa twakozwe n’uruganda badukira utw’abamamyi kuko duhendutse, ibi bikaba ari bimwe mu bikomeje gutera impungenge z’uko ubwirinzi bw’icyorezo cya coronavirus budashobora kugerwaho 100% mu gihe byaba bikomeje gutyo.

Byagaragaye ko hari tumwe mu dupfukamunwa twagiye dukorwa n’abamamy, ntibite kuri(size) ingano  umuntu akwiye kwambara, ugasanga hari abambaye agapfukamunwa kanini katabakwiye bigasa naho ntako yambaye uretse kubona umwenda uri ku munwa gusa.

Mudasumbwa Chantal umwe mu bakozi ba Burera Garment yabwiye Ijambo.net ko mu bubiko bwabo bafite udupfukamunwa turenga ibihumbi 82 (82 000) twaritumaze gukorwa tukabura isoko bitewe n’icyo kibazo.

Yagize ati: Hano muri Stock yacu (Ububiko) , ubu dufite udupfukamunwa turenga ibihumbi 82 tutarabona isoko bitewe n’uko twinjiriwe n’abamamyi bigana ibikorwa byacu bakabigurisha ku mafaranga make ugereranyije nayo tugatangiraho, bumwe mubwo twohereje muri Pharmacy zirangura iwacu zikabugurisha, buracyarimo kuko bwabuze abakiriya urumva ko natwe twabaye duhagaritse gukomeza gukora atari ukuvuga ko abantu batagikeneye udupfukamunwa, ahubwo ko basigaye bigurira utwakozwe n’abamamyi ku mafaranga make”.

Mudasumbwa Chantal yemeje ko abamamyi bakomeje gutera uruganda igihombo gikomeye

Mudasumbwa Chantal yakomeje avuga ko kugeza ubuimikorere y’uru ruganda ibongamiwe cyane, aboneraho gusaba ubuyobizi ko hagira ingamba bufata kugira ngo uruganda rukomeze gukora ndetse n’umutekano w’abaturage usigasirwe mu buryo bwizewe.

Yagize ati: <Mu byukuri nti turimo gukora kuko nta soko tugifite, ndasaba ubuyobozi ko bwagira ingamba z’indi zifatwa kugira inganda zikomeze akazi kandi n’abantu bagure udupfukamunwa twizewe, nk’inganda twahabwa ikimenyetso runaka cyo gushyira ku dupfukamunwa twakoze kugira bigaragaze akemewe dore ko hari n’ababukora bakabwitirira i wacu kandi tariko bimeze>”.

Abakozi bakora umwuga wo kudoda utwo dupfukamunwa ndetse bakaba ari n’abanyeshuri barerewe mu ruganda rwa Burera Garment, nabo bagaragaje ko abamamyi bakomeje kubakoma mu nkokora kuko birikubabuza gukomeza imirimo yabinjirizagam mu gihe bari biteze kubyaza umusaruuro ibyo bize bikomotse mu dupfukamunwa bazajya badoda bakadushyira ku Isoko.

Uwanyirijuru Marie Grace yavuze ko muri Burera Garnent akazi karikubura bidaturutse ku mpamvi z’Abakoresha ahubwo ko ari abigana ibikorwa by’uruganda bari gutuma imirimo yamwo ikendera.

Yagize ati: Nk’ubu naje nturutse i Musanze nje mu kazi bisanzwe, ariko ubu nta kazi tugifite atari uko abakoresha batafgishaka ko dukora ahubwo ari impamvu y’igihombo abamamyi bakomeje kufuteza, icyarebwaho n’ubuyobozi, ni uburyo ababikora bafatwa byaba nanbombwa bagacibwa amande kuko benshi muri iyi minsi bamaze kubigira nk'umuco”.

Mukiganiro Meya w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yagiranye na Ijambo.net kuri Telefone, yemeje ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa ku bufatanye bw;ubuyobozi ndetse n’abaturage ubwabo kugira abakora ibyo bikorwa bashakishwe bashyikirizwe inzego z’ibishinzwe.

Yagize ati: Nibyiza kuba uruganda rugaragaje imbogamizi rufite, natwe nk’ubuyobozi tugiye guhagurukira abakomeje gusakaza ubupfukamunwa butemewe mu baturage kandi nizeye neza ko ku bufatanye bwacu n’abaturage tuzabigeraho.

Yakomeje avuga ko abaturage barakomeza guhabwa ubukangurambaga bubigisha kwirinda icyorezo cya coronavirus,hagamijwe gukurikiza ingamba zashyizweho n’ubuyobozi harimo n’izi zo kwanbara agapfukamunwa kandi hagakoreshwa akemewe.

Amafoto 

Igifuniko kibamo agapfukamunwa kakorewe mu ruganda rwa Burera Garment

Bamwe mu bakozi bashinzwe gushyira udupfukamunwa twakozwe mu gifuniko cyabugenewe

Imashini zifashishwa mu gutunganya udupfukamunwa



Izindi nkuru wasoma

Burera: Ibibazo by’abaturage bahura n’ingaruka z’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho.

Burera: Kuki abaturage bagikoresha amazi mabi y’ikiyaga kandi baregerejwe amazi meza?

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUGARAMA-BURERA

Byadogereye i Burera: Umugabo yise umwana we ’Vladimir Putin’ biteza impagarara!

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KINYABABA MURI BURERA



Author: Ijambonews Published: 2020-05-22 11:47:34 CAT
Yasuwe: 1479


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Burera-Uruganda-rukora-udupfukamunwa-rwa-Burera-Garment-rurataka--gukomwa-mu-nkokora-nabamamyi.php