English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie yambariye urugamba rwo kwegukana igihembo kiruta ibindi muri Africa

Umuhanzi Bruce Melodie akomeje gushimangira intumbero ye yo kwandika izina rye mu mateka y’umuziki nyarwanda, aho yemeza ko azaba umuhanzi wa mbere mu Rwanda wegukana igihembo gikomeye cya Grammy Award.

Mu butumwa aherutse gutangaza, uyu muhanzi wubatse izina mu njyana ya Afrobeat na R&B yavuze ko nubwo kugeza ubu nta muhanzi wo mu Rwanda urashyirwa ku rutonde rw’abahatana muri ibi bihembo mpuzamahanga, afite icyizere ko igihe nikigera azagera kuri iyo ntego.

Yagize ati: “Niba ahazaza hanjye utabonamo Grammy, ntabwo ureba neza bihagije. Ubu butumwa muzabunyibutse.”

Bruce Melodie agaragaza ko izi nzozi azifitiye umuziki nyarwanda kandi ko azi neza ko bizamusaba imbaraga, ubunyamwuga no kwagura ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Nubwo ibihembo bya Grammy bisanzwe bihatanirwa n’abahanzi bakomeye ku isi, benshi bibaza niba koko umuziki nyarwanda ushobora kugera ku rwego rushobora gutuma uhabwa icyubahiro nk’iki.

Ku rundi ruhande, hari ababona ko iyi ntumbero ya Bruce Melodie ishobora kuba imbarutso yo guteza imbere umuziki nyarwanda no kuwugeza ku rwego rwo hejuru. Bamwe mu bakunzi b’umuziki bagaragaje ko bishimiye iyi ntego ye, bagira bati: “Bruce Melodie ni umuhanga kandi afite ubushobozi. Nubwo atari ibintu byoroshye, ariko uko umuziki nyarwanda ukomeza gutera imbere, byose birashoboka.”

Grammy Awards ni ibihembo bikomeye ku isi bihabwa abahanzi bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu byiciro bitandukanye by’umuziki. Abahanzi baturuka muri Afurika bamaze kwegukana ibi bihembo barimo Burna Boy, Angelique Kidjo na Black Coffee, bitanga icyizere ko n’abandi bahanzi baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba bashobora kubigeraho.

Bruce Melodie si ubwa mbere agaragaza ko afite icyerekezo cyo kwagura umuziki we ku rwego mpuzamahanga. Yagiye akorana n’abahanzi bakomeye barimo Harmonize wo muri Tanzania na Khaligraph Jones wo muri Kenya. Kuri ubu, ari gukorana n’amatsinda akomeye ashinzwe gutunganya umuziki mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ibihangano bye ku isoko mpuzamahanga.

Nubwo urugendo rwo kugera kuri Grammy Award rutoroshye, Bruce Melodie yemeza ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo atere intambwe izamugeza ku rwego rwo guhatanira ibihembo bikomeye ku isi.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye: RDFSCSC ku isoko y’amateka y’ubwigenge

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-02 11:42:12 CAT
Yasuwe: 113


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-yambariye-urugamba-rwo-kwegukana-igihembo-kiruta-ibindi-muri-Africa.php