English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bruce Melodie ategerejwe mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ muri Uganda.

Amazina ye nyakuri ni Itahiwacu Bruce wamenyekanye ku mazina ya Bruce Melodie, ari kubarizwa i Kampala muri Uganda aho azataramira abakunzi be ku wa 19 Ukuboza 2024.

Bruce Melodie azatarama mu gitaramo cya ‘Kampala Comedy Club’ aho kizitabirwa n’ibyamamare binyuranye muri Uganda nka Alexi Muhangi uzaba ukiyoboye.

Uyu muhanzi ntago yagiye wenyine kuko yaherekejwe n’abarimo Symphony Band izamucurangira, Coach Gael wamushoyemo imari, ndetse bari gucungirwa umutekano na Mubi Cyane.

Bruce Melodie agiye gutaramira i Kampala, mu gihe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024 azumvisha abakunzi be album yise “Colorful generation” muri Kigali Universe.

Ni album amaze igihe ategura kuko yitabaje abandi bahanzi bakomeye barimo Bien Aime wo muri Kenya, Joeboy wo muri Nigeria n’abandi batandukanye.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

RIB yataye muri yombi Meya wahoze ayobora Akarere ka Nyanza



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-18 08:34:05 CAT
Yasuwe: 213


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bruce-Melodie-ategerejwe-mu-gitaramo-cya-Kampala-Comedy-Club-muri-Uganda.php