Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bafunzwe na RIB
Umushumba Mukuru w’Itorero Zaraphat Holy Church Harerimana Jean Bosco we n’umugore we bafunzwe na RIB bekekwaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshsejwe uburiganya n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.
Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yemeje aya makuru ko bafunzwe aba bakozi b’Imana aho ibyaha bakurikiranyweho nabyo bikomeye.
Yavuze ko bafunzwe ku italiki ya 09 Ukwakira 2024 agira ati:”afunganywe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne barakekekwaho icyaha cyo kwishesha ikintu cy’undi no gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.
Umwe mu basengeraga mu rusengero ruyoborwa na Bishop Harerimana yareze avuga ko yamusabye Miliyoni 10 ko yamwijeje kuzamusengera indwara yari amaranye igihe igakira,naho ibyo gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni biracyakorwaho iperereza ngo tumenye uko cyakozwe.”
Mukansenyiyumva Jeanne yakoze icyaha cyo gukangisha undi Kumusebya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni naho umugabo we aba umufatanyacyaha.
Murangirwa avuga ko ku cyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya Bishop Harerimana yagikoze noneho umugore we amubera umufatanyacyaha.
Igiteganyijwe n’amategeko.
Kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya ubihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya hagati ya miliyoni 2-3,nkuko biteganywa n’ingingo y’ 174 y’itegeko ahana y’u Rwanda.
Naho icyaha cyo Gusebanya agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ingana 100.000 kugera ku bihumbi 300.000.
RIB yasabye buri wese kubahiriza amategeko y’igihugu birinda ibiganisha ku gukora icyaha n’ibindi bikorwa biganisha ku cyaha.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show