English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bafunzwe na RIB

Umushumba Mukuru w’Itorero  Zaraphat Holy Church Harerimana Jean Bosco we n’umugore we bafunzwe na RIB bekekwaho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshsejwe uburiganya n’icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry  yemeje aya makuru ko bafunzwe aba bakozi b’Imana aho ibyaha bakurikiranyweho nabyo bikomeye.

Yavuze ko bafunzwe ku italiki ya 09 Ukwakira 2024 agira ati:”afunganywe n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne barakekekwaho icyaha cyo kwishesha ikintu cy’undi no gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni.

Umwe mu basengeraga mu rusengero ruyoborwa na Bishop Harerimana yareze avuga ko yamusabye Miliyoni 10 ko yamwijeje kuzamusengera indwara yari amaranye igihe  igakira,naho ibyo gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni biracyakorwaho iperereza ngo tumenye uko cyakozwe.”

Mukansenyiyumva Jeanne yakoze icyaha cyo gukangisha undi Kumusebya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni naho umugabo we aba umufatanyacyaha.

Murangirwa avuga ko ku cyaha cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya Bishop Harerimana yagikoze noneho umugore we amubera umufatanyacyaha.

Igiteganyijwe n’amategeko.

Kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya ubihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitarenze imyaka itatu n’ihazabu ya hagati  ya miliyoni 2-3,nkuko biteganywa n’ingingo y’ 174 y’itegeko ahana y’u Rwanda.

Naho icyaha cyo Gusebanya agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe kitarenze imyaka 3 n’ihazabu ingana 100.000 kugera ku bihumbi 300.000.

RIB yasabye buri wese kubahiriza amategeko y’igihugu birinda ibiganisha ku gukora icyaha n’ibindi bikorwa biganisha ku cyaha.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bafunzwe na RIB

Padiri Jean Bosco Ntagungira yagizwe Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare

U Rwanda rwagejejwe mu nkiko n'Umunyamategeko Me Ibambe Jean Paul

Ibyo Dr. Jeanne D’Arc Mujawamariya akurikiranweho byamenyekanywe

Ubushinjacyaha bwasabiye Umunyamakuru Jean Paul Nkundineza gufungwa imyaka itanu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-10 16:08:52 CAT
Yasuwe: 407


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bishop-Harerimana-Jean-Bosco-numugore-we-bafunzwe-na-RIB.php