English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Biracyari umuzigo uremereye akarere ka Ngororero n’abaturage kubera ikibazo cy’imihanda.  

Mu mirenge ya Sovu, Bwira, Matyazo,Kabaya,Muhororo no mu bindi bice bigize akarere ka Ngororero ni hamwe hagararagaye cyane iyangirika ry’imihanda ku buryo bugaragarira buri wese uhageze, byatumye ikibazo cy’imihahirane  kirwamo inshishi.

Kubera ubutaka bworoshye n’imisozi miremire ihagaragara  bituma iyo imvura iguye inkangu zicika zikitsindika mu mihanda ndetse n’imihanda igatenguka iyindi ikuzura amazi, bityo bikabera ihurizo rikomeye abahatuye.

Abaturiye utu duce bavuga ko iyangirika ryi’imihanda ribakoma mu nkokora ndetse akaba ari n’ikibazo cyibahangayikishije muri rusange, iyi imihanda mibi itaborohereza gutwara abantu n'ibintu, bikaba bikomeje gukoma mu nkokora ubuhahirane hagati yabo n'utundi turere.

Muri iyi mihanda yangiritse nta modoka zitwara abagenzi wabonamo kubera iyangirika ryayo, uku kutabonekamo imodoka zitwara abagenzi, bikabera ihurizo rikomeye abaturage cyane ko bakora urugendo rurerure bikoreye imizigo ku mutwe n’abagerageje gutega moto bagacibwa amafaranga menshi, hakaba n’ubwo babuze moto bakagenda amanywa n’ijoro.

Abaturage bavuga ko iyo habonetse ukeneye ubuvuzi bamutwara mu ngobyi za gakondo kubera ko imbangukira gutabara itabona aho inyura bitewe n'iyangirika ry'umuhanda, bityo bika bishobora gutuma umurwayi aremba kurushaho.

Biracyari umuzigo uremerereye Akarere ka Ngororero kwikorera iyi mihanda mu gihe hano  gukora ikilometero kimwe cy'umuhanda w'itaka bita ‘Feeder road’ mu ndimi z'amahanga, bitwara nibura miliyoni 140Frw ari ikilometro kimwe gusa kandi hakaba hari ibilometro bibarirwa mu magana bikeneye gukorwa.

Ubu ikiri gukorwa akaba ari ukurwanya isuri mu buryo bwo guca amaterasi y’indinganire ndetse n’ayikora , gutera ibiti ku misozi, gucukura ibyobo bifata amazi n’ibindi.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE NGORORERO WAGURA KURI MAKE.

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?

Kubera imvura y’amahindu yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United usubikwa.

RIB yafunze umunyamakuru Fatakumavuta kubera gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga.

Kenya: Visi Perezida Gachagua yafashwen’uburwayi butunguranye kubera ubwoba bwo kweguzwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 16:56:35 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Biracyari-umuzigo-uremereye-akarere-ka-Ngororero-nabaturage-kubera-ikibazo-cyimihanda--.php