Beni:Abasivile barenga 20 biravugwa ko bishwe na ADF
Ubuyobozi bwo muri Teritwari ya Beni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo burashinja umutwe wa ADF ukorera mu mashyamba yo muri icyo gihugu kwica abasivile 20 mu minsi ine ishize.
Léon Siviwe,umuyobozi muri Segiteri ya Mbau iherereye muri iyi Teritwari yatangaje ko aba bamaze kwicwa harimo barindwi biciwe mu gace ka Batangi ku wa 16 Nyakanga 2024.
Yavuze ati"Ku wa Gatandatu twamenyeshejwe ko ADF ari hafi y'aka gace. Uwo munsi yishe batatu. Umunsi wabanjirije ejo yishe abandi barindwi hafi ya Mubuho mbere yo kwicwa abandi benshi ku wa Gatatu. Ubu ndemeza ko kuva kuwa Gatandatu kugera ku wa Gatatu yishe abantu 21.
Akomeza avuga ko mu gitero cyo ku wa 17 Nyakanga abantu barindwi biciwe mu mudugudu wa Kazariho uri mu birometero 85 uva mu mujyi wa Beni, mu masaha y'igitondo mu gace ka Maliso hishwe abandi bantu batatu.
Abarwanyi ba ADF kandi bashinjwa kwangiza imitungo y'abaturage mu duce bagabyemo ibitero,Sosoyeti Sivire yasobanuye ko batwitse moto ndetse n'inzu.
Abatuye muri ibyo bice bavuga ko aho izo nyeshyamba zigera hose zihashyinga ibirindiro bitewe nuko nta ngabo z'igihugu ziba zihari kugirango zibarinde.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show