English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Baguye mu kantu: Yakubiswe ikimamiyo mu mutwe azira gushiririza ibiryo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw, umugabo wo mu Karere ka Nyarugenge wakubise umugore we ikimamiyo mu mutwe akamukomeretsa bapfa ko yashiririje ibiryo.

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwari bwasabiye uwo mugabo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Bwari bwasabye Urukiko kandi ko yahanishwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Urubanza rwabaye ku wa 18 Ugushyingo 2024, ruburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bwagejeje uwo mugabo wo mu Karere ka Nyarugenge imbere y’ubutabera kubera yakubise umugore we babana ariko batarasezeranye.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko yamukubise ikimamiyo mu mutwe akamukomeretsa bagakizwa n’abanyerondo.

Uwo mugabo yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Ati “Iki cyaha ndacyemera kuko naragikoze nkaba nsaba kugabanyirizwa igihano, mumbabarire ni ukuri.”

Yagaragarije urukiko ko yababarirwa ngo kuko atazagisubira bityo ko yarekurwa akajya gufatanya n’uwo mugore kurera abana bafitanye.

Yavuze kandi ko mu gihe Urukiko rwabibona ukundi rwamugabanyiriza ibihano cyangwa rukabimusubikira.

Icyemezo cy’urukiko cyatangajwe kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024 saa Cyenda z’umugoroba.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko uwo mugabo ahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.

Rwahanishije kandi uwo mugabo, igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Rwategetse ko asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.

Icyo itegeko ritegenya.

Ubusanzwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.

Iyo byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka imyaka itanu.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu.

Sudan: Abaturage barenga 175 ni bo bamaze kumenyekana ko baguye mu bitero by’ibisasu.

DRC: Hagaragajwe imibare mishya y’abaguye mu bwicanyi bwakozwe n’Abasirikare barinda Tshisekedi.

Ubwoba ni bwose: APR FC izakina imikino y’akasamutwe mbere yuko ikina na Rayon Sports.

Byahinduye isura: Abafite umugambi wo kurandura umutwe wa M23 babyutse bakozanyaho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-22 08:33:12 CAT
Yasuwe: 40


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Baguye-mu-kantu-Yakubiswe-ikimamiyo-mu-mutwe-azira-gushiririza-ibiryo.php