English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

BadRama yateguye igitaramo kizahuza Kitoko, Shizzo na Supersexy muri Amerika

Umushoramari muri Muzika Nyarwanda Mupenda Ramadhan uzwi ku izina rya Bad Ram yateguye igitaramo kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizahuza bamwe mu byamamare byo mu Rwanda biba muri icyo gihugu.

Ni igitaramo cyitwa ‘Summer Party’ kizitabirwa n’Abahanzi Nyarwanda barangajwe imbere na Kitoko Bibarwa utuye mu Bwongereza n’umuraperi Shizzo Afropapi uba muri Amerika.

Umunyamideli Nana Supersexy ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga ari mu bazasusurutsa abazitabira iki igitaramo.

Dj Burundi ni we uzavangavanga imiziki muri iki gitaramo kizahuza Abanyarwanda benshi n’Abarundi batuye muri Amerika ku wa 30 Gicurasi 2021.

‘Sumer Party’ igiye kuba ku nshuro ya Kabiri, iya mbere yabereye i Kigali mu  Rwanda ariko kubera icyorezo cya Coronavirus Bad Rama kuri iyi nshuro yahisemo kuyitegura muri Amerika kuko ho  ibikorwa by’imyidagaduro byemewe.

Ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo rwerekana ko kizabera mu mujyi wa Dayton guhera i saa mbiri z’ijoro kugeza saa munani zo mu rukerera. Kwinjira bizaba ari Amadorali 30 mu myanya isanzwe na 50 mu myanya y’icyubahiro.

Iki gitaramo cyambere Bad Rama nyiri ‘The Mane’ agiye gukorera muri Amerika yisunze Umunyarwandakazi witwa Jud usanzwe ufite inzu itegura ibitaramo muri Amerika.

Bad Rama yatangaje ko uru rugendo yatangiye ruzafasha Abahanzi Nyarwanda gutaramira abakunzi babo muri Amerika no ku mugabane w’Uburayi aho agiye gukorera cyane kuko mu Rwanda ibijyanye n’ibitaramo bitarajya ku murongo.

Bad Rama utuye muri Amerika kuva mu mwaka wa 2020, yavuze ko mu gihe byagera mu Kuboza 2021 ibitaramo byarafunguwe mu Rwanda yakora igitaramo cya ‘Christmas Celebrities Party’ gihuriramo ibyamamare n’abakunzi babo.

 



Izindi nkuru wasoma

Myugariro Ombolenga Fitina wasubiye muri APR FC, yagize ibyo avuga

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Ubuyapani bwananiwe gufata uruhande ku bushyamirane bwa Amerika na Iran

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-04-19 08:23:34 CAT
Yasuwe: 603


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/BadRama-yateguye-igitaramo-kizahuza-Kitoko-Shizzo-na-Supersexy-muri-Amerika.php