Ari mu kaga gakomeye: Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya UR Huye ari gushakishwa uruhindu.
Mu Karere ka Huye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hari umunyerhuri witwa Umukundwa Liliane urimo gutabaza nyuma y’uko atanze amakuru ko muri iyi Kaminuza nta internet bagira.
Uyu munyeshuri ibi yabitangaje ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa x rwahoze rwitwa twitter ko bafite ikibazo cya internet muri iyi kaminuza yabo, ko bibangamira imyigire yabo.
Yagize ati ‘’Good morning @KabagambeI, Ni gute Kaminuza NKURU y'u Rwanda imara amezi arenga atanu itagira internet? Dore uko ikibazo giteye, Twafunguye mukwa cyenda 2024 batubwiraga ko ikigo cyari cyarafunze, batubwiye ko nta mpamvu bari kugura Internet kandi abanyeshuri batiga. Birakomeza.’’
Ubu butumwa bw’uyu munyeshuri bwahise busubizwa n’ubuyobozi butandukanye bw’iyi kaminuza, bwose bwemeje ko hari ikibazo cya internet , ariko ko biri gukorwa kugira ngo gikemuke.
Ubwo yari amaze gutanga ubu butumwa uyu munyeshuri, yahise atangira guhigwa bukware, ku buryo bukomeye.
Ubu ifoto ye ikomeje guherekanwa imbere muri kaminuza no mu ma groupe ya WhatsApp’ ngo uwaba amuzi atange amakuru.
Umukundwa Liliane yanditse kandi ko bimuteye impungenge ngo kuko hari n’abayobozi b’abanyeshuri (ba Cepin) babwiwe ko uwaba amuzi akamuhishira bimugwa nabi.
Uyu munyeshuri yanditse ku rubuga rwa X atabaza agira ati ‘’Nyuma yo gusobanuza ikibazo cya internet muri Kaminuza NKURU y’u Rwanda, ndimo gushakishwa muri Campus yose nkaho hari icyaha nakoze. Ese ibi birakwiye Bwana @KabagambeI? Ndumva mfite ubwoba. Ndumva ndimo guhigwa kandi mfite ubwoba nukuri” yakomeje agira ati” Bari guhererekana ifoto indanga mu matsinda atandukanye ya WhatsApp banshakisha. Noneho muri group yaba CP na ba Cepine bababwiye ngo niba hari CP cyangwa Cepine unzi akaba yanze kumvuga, ngo ingaruka ziri bumubeho aze kuzirengera.’’
Uyu munyeshuri yavuze ko akaneye ubuvigizi ”kugira ngo hatazaba n’izindi ngaruka “mu masomo asanzwe yiga”.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show