English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Amerika iri mu biganiro biziguye n’ibyihebe biri ku ubutegetsi muri Syria.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirimo kugirana ibiganiro n’umutwe witajwe intwaro Hayat Tahrir al-Sham (HTS), wagize uruhare rukomeye mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bashar al-Assad wa Syria mu cyumweru gishize.

Ibi biganiro ahanini bigamije guhuza ibihugu byombi nyuma y’impinduka mu butegetsi bwa Syria.

Ni ibyatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 14 Ukuboza 2024, gusa ntiyasobanuye uburyo ibyo biganiro bikorwamo.

Blinken ubwo yabazwaga niba Amerika iri kugirana ibiganiro n’umutwe witwaje intwaro wahiritse ubutegetsi bwa Assad, yagize ati “Yego, turi kuvugana na HTS ndetse n’andi mashyaka. Ni ibiganiro biziguye.”



Izindi nkuru wasoma

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Bill Clinton, yavuye mu bitaro nyuma yo kuvurwa ibicurane.

Polisi yataye muri yombi umusaza wakoze Jenoside ariko agatoroka nyuma yo kwihinduranya.

Maputo: Venâncio Mondlane utavuga rumwe n'ubutegetsi yatangaje ko azishyiraho nka Perezida.

ES CYIMBIRI-RUTSIRO: ISOKO RYO GUPIGANIRA KUGEMURA IBIRYO BY'IGIHEMBWE CYA II.

Ibisambo bibiri byaguwe gitumo bimaze kubaga ihene bikayikuraho ururhu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 08:06:14 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Amerika-iri-mu-biganiro-biziguye-nibyihebe-biri-ku-ubutegetsi-muri-Syria.php