Amakuru mashya: RIB yageneye abanyamakuru ba Siporo ubutumwa bubasaba kwigengesera.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, abasaba kwigengesera mu mvugo bakoresha, kuko batikebutse ngo bazigorore, hari izishobora kuzatuma bisanga imbere y’ubutebera.
Hamaze iminsi humvikana guterana amagambo mu banyamakuru bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda, ndetse bamwe mu babikurikiranira hafi, bakaba bari bavuze ko na bo RIB ikwiye gutungamo itoroshi.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba banyamakuru ba Siporo bakwiye kwitwararika ku mvugo bakoresha, bakirinda gusesereza abo bafite ibyo batumva kimwe.
Ati “Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana; Gukoresha amagambo akomeye, bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara.”
Umuvugizi wa RIB yibukije aba banyamakuru ko hari ibyo bashobora gutangaza, bakisanga babikurikiranyweho kuko biba bigize ibyaha.
Yavuze kandi batikubise agashyi ngo bikebuke, hari igihe bashobora kuzarengera bakaba bakoresha imvugo zisenya zikaba zateza ibibazo mu muryango mugari w’Abanyarwanda usanzwe ushingiye ku bumwe bwabo.
Dr Murangira B. Thierry yakomeje agira ati “Bashobora kuzashyokerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”
Dr Murangira avuga ko nubwo abantu bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko hari umurongo ntarengwa bagomba guhora bazirikana. Ati “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”
Umuvugizi wa RIB kandi yakunze kugira inama abakora ibituma bakurikirwa na benshi, bakwiye kujya bigengesera, yaba abanyamakuru kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show