Amakuru agezweho: Urukiko rwafashe umwanzuro udasubirwaho ku ifungwa rya Moses Turahirwa
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa, umunyabugeni mu guhanga imideri akaba n’umuyobozi wa Moshions, umwe mu masosiyete akomeye mu myambaro y’akarango nyarwanda.
Icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gicurasi 2025, nyuma y’iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye mu muhezo, aho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma bakeka ko ibyo Turahirwa aregwa yaba yarabikoze.
Urukiko rwemeye ibyo Ubushinjacyaha bwagaragaje, rutegeka ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje. Nubwo ibyaha aregwa bitatangajwe ku mugaragaro, Urukiko rwasanze hakiri ibikenewe kubahirizwa kugira ngo ubutabera bugende neza.
Turahirwa Moses yamenyekanye cyane mu ruhando mpuzamahanga binyuze mu buhanzi bwe bwo guhanga imideli, akanamurika ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga. Ifungwa rye ryateye impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko ari uguca intege urubyiruko rwihangira imirimo, abandi bakavuga ko ubutabera bugomba gukora akazi kabwo uko biri kose.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show