English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Alyn Sano yakoreye igitaramo kuri Internet yishimiye uko cyagenze


Ijambonews. 2020-05-30 15:14:47

Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kubaka izina mu muziki nyarwanda nka [Alyn Sano] yaraye asusurukije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange mu gitaramo yakoreye aho aba abagikurikira bifashashisha murandasi.

Alyn Sano iki gitaramo cyiswe “Alyn Sano Live Online” yagikoze yubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kwirinda Covid-19.

Iki gitaramo cyari kigizwe nibice bibiri aho mucyo twakita nk'i gice cya mbere yacurangiwe n’abantu babiri umwe kuri gitari undi kuri Piano. Mu gice cya kabiri yasigaye muri studio n’umucuranzi wa Piano gusa.

Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu gitambuka kuri shene ya Youtube yitwa CP Studios, cyamaze iminota 56’ n’amasegonda 50’.

Alyn Sano avuga ko yishimiye uko iki gitaramo cyagenze, ndetse ko ibitekerezo bya benshi byamweretse ko yari ashyigikiwe. Uyu muhanzikazi yaririmbye indirimbo ‘Witinda’ , ‘None’ ,My way”, 'Naremewe wowe’ avuga ko ari indirimbo yatumye amenyekana, ndetse ngo n’iyo umubare munini wamumeyeho mu buryo bukomeye.

Yaririmbye kandi ‘Love’, ‘Rwiyoborere’ Indirimbo yasabwe nabari bamukurikiye ‘Naraye ndose’ ya Kamaliza ndetse na ‘I will always love you’ ya Whitney Houston nk’umuhanzikazi akundira ibihangano bye , Alyn Sano yaririmbye indirimbo ‘Kontorola’ aherutse gushyira ahagaragara mu minsi ishize .

Uyu muhanzikazi uri mubakunzwe muri iki gihe yavuze ko azakora ikindi gitaramo nk'iki mugihe abakunzi be babimusaba.

Iki gitaramo cyqbaye nyuma yaho hari icya Tuff Gang cyahagaritswe na Polisi y'Igihugu ivuga ko barenze kumabwirizabyo kwirinda CoVID19 ndetse ko ibitaramo bitemewe muri iki gihe , gusa Igor Mabana nawe afite gitaramo kizabera kuri internet aho azaba ari kumwe nabahanzi bakorana muri Kinamusic , iki gitaramo kije nyuma nyuma yo gusubika icyo yari yateguye mbere cyari kuzabera muri Serena Hotel gusa gihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus , ubu akaba yacyimuriye kugikorera kuri internet.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwirahuriraho umuriro

APR FC ikomeje kugorwa no gusogongera ku mwanya wa Mbere nyuma yo gusitara kuri Gasogi United

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

Byinshi kuri Paul Pogba wemererwa kugaruka mu mupira w’amaguru.

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya



Author: Ijambonews Published: 2020-05-30 15:14:47 CAT
Yasuwe: 1000


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Alyn-Sano-yakoreye-igitaramo-kuri-Internet-yishimiye-uko-cyagenze.php