Abemerewe kwiyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu bamenyekanye
Komisiyo y'igihugu ishinzwe amataro (NEC) yatangaje byagateganyo abakandida batatu bemerewe kuziyamamariza umwanya w'umukuru w'igihugu mu matora ateganijwe muri Nyakanga uyu mwaka.
Perezida wa Komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora Oda Gasinzigwa yavuze ko bakiriye kandidatire icyenda zabasaba kwiyamamariza uwo mwanya ariko nyuma y'isuzuma ryakozwe basanga abujuje ibisabwa ari abantu batatu.
Gasanzigwa yavuze ko abujuje ibisabwa ari Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi,Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party ndetse na Philippe Mpayimana umukandida wigenga.
Abandi bari barasabye kuba abakandida bigenga kuri uyu mwamya barimo Manirareba Herman,Hakizimana Innocent,Barafinda Sekikubo Fred,Habimana Thomas,Diane Shima Rwigara ndetse na Mbanda Jean . Komisiyo y'igihugu y'amatora yagaragaje ko abo batujuje ibisabwa ahanini bishingiye ku mikono 600 y'abantu basabwa baba bashigikiye kandidatire zabo.
Kuri Diane Shima Rwigara Komisiyo y'iguhugu y'amatora yagaragaje ko mu mwanya w'icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko we yatanze kopi y'urubanza.
Diane kandi ngo yatanze inyandiko y'ivuka mu mwanya w'icyemezo cy'ubwenegihugu Nyarwanda bw'inkomoko.
Ku myanya y'abadepite komisiyo y'igihugu y'amatora yagaragaje ko imitwe ya politike yemewe mu Rwanda hakiriwe imitwe ya politike itandatu ariyo FPR-Inkotanyi n'indi mitwe bafatanyije ariyo PSD,PCR,PPC,PSP ndetse na UDPR.
Komisiyo kandi yakiriye indi mitwe ariyo ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) ishyaka riharanira demukarasi n'imiberho myiza y'abaturage (PSD) ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije (DGPR) ishyaka ntangarugero muri demukarasi (PDI) ndetse n'ishyaka ry'imberakuri riharanira imibereho myiza y'abaturage (PS) Imberakuri.
Ishyaka FPR-Inkotanyi ndetse n'indi mitwe ya politike bifatanyije batanze abakandida 80 muri bo abajuje ibisabwaba ni 77 abatujuje ibisabwa ni batatu.
Ishyaka PL ryatanze abakandida 54 muri bo abujuje ibisabwa ni 34 naho abatujuje ibisabwa ni 15.
Ishyaka PSD ryatanze abakandida 59 abujuje ibisabwa ni 52, abatujuje ibisabwa ni barindwi.
Ishyaka Green Party ryatanze abakandida 64, muri bo abajuje ibisabwa bakaba ari 9 abatujuje ibisabwa ni 55.
Ishyaka PDI ryatanze abakandida 5 muri bo abajuje ibisabwa bakaba ari 41 naho abatujuje ibisabwa ni 14.
Ishyaka PS Imberakuri ryatanze abakandida 80 muri bo abujuje ibisabwa ni 28 naho abatujuje ibisabwa ni 52.
Muri rusange abakandida bose batanzwe n'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda ni 392 muri bo abujuje ibisabwa ni 246 naho abatujuje ibisabwa ni 146.
Komosiyo y'igihugu y'amatora kandi yavuze ko yakiriye abashaka kuba abakandida bigenga 27 ku mwanya w'Abadepite muri bo umuntu umwe akaba ariwe wujuje ibisabwa ariwe Nsengiyumwa Janvier.
Abandi 26 Komisiyo y'igihugu y'amatora yatangaje ko batujuje ibyangombwa biherekeza kandidatire zabo ndetse ngo bose nti bujuje ibisabwa kuri lisiti y'abantu bashyigikiye kandidatire zabo.
Mu cyiciro cy'abashaka kwiyamamaza mu cyiciro gitorerwa abakandida 24 b'abagore muri bo abujuje ibisabwa ni 181 naho abatujuje ibisabwa ni 19.
Mu cyiciro cy'abashaka guhagararira abafite ubumuga komisiyo y'igihugu ishinzwe amatora yakiriye kandidatire 13 muri zo izujuje ibisabwa ni zirindwi naho izitujuje ibisabwa ni esheshatu
Mu bakandida Depite b’urubyiruko, Komisiyo yakiriye kandidatire 34, muri zo izujuje ibisabwa ni 23 naho izitujuje ibisabwa ni 11.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show