English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Indirimbo 'Urabanaga' yahimbiwe umukuru w'igihugu igamije iki?

Itsinda "The Same" ryo mu Karere ka Rubavu ryari rimaze iminsi ritumvikana cyane mu matwi y'Abanyarwanda ryongeye kuvugwa nyuma y'indirimbo  ryasubiyemo yakozwe na Martin Cov Intore Cyane yagarutse ku byiza u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize jenoside ihagaritswe na RPF-Inkotanyi.

                                                                       Abagize itsinda The Same

Mu gitero cya mbere cy'iyi ndirimbo bagize bati"Genda urabanaga, ingobyi yaguhetse ntigacike umujishi, genda urabanaga. Yitwa Rudasumbwa, ni Intore Izirusha Intambwe, Genda urabanaga. Watubaniye neza, uduhesha agaciro, kwitwa Umunyarwanda ni ishema [Genda urabanaga], wadutoje kuba umwe , ndi Umunyarwanda ku isonga ! Genda urabanaga”.

Muri iyi ndirimbo kandi aba basore bagarutse kuri gahunda za Leta zirimo ibikorwa bitandukanye byagezweho muri iyo myaka birimo ubuvuzi kuri bose imihanda yubatswe mu bice byose by'igihugu, kubaka imidugudu y'icyitegererezo guha abagore ijambo no kubahesha agaciro n'ibindi byinshi bitandukanye.

Ubwo bagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru bavuze ko bagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo nk'Abanyarwanda banyuzwe n'ibyiza Umukuru w'igihugu yarugejejeho mu myaka 30 ishize kandi bakaba bagomba kubishimangira bamuhundagazaho amajwi mu matora ateganijwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga uyu mwaka.

Ati"Tukimara kubona ko twegereje ibihe bidasanzwe by'amatoa y'Umukuru w'igihugu ndetse n'ay'Abadepite nk'intore z'indatabigwi ndetse tukaba n'inganji za Rubavu twasanze dukwiye gutanga umusanzu wacu mu kugaragariza Abanyarwanda ndetse n'Abanyamahanga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho."

Ni indirimbo ifite umwihariko w'ururimi rukoreshwa mu Karere ka Rubavu(Ikigoyi) yiswe " Urabanaga"(Urabana) ikaba yarakunzwe n'abatari bake mu Banyarwanda bari no mu gihe bitegura amatora y'umukuru w'igihugu.

Itsinda The Same rikorera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y'Uburengerazuba rikaba rigizwe  na Jay Fary na Jay Luv rikaba ryasohoye indirimbo Urabanaga nyuma y'indi ndirmo yitwa Ndandambara nayo yakunzwe na benshi.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.

APR FC yaroshye mu manga Kiyovu Sports, abafana batabaza Umukuru w’Igihugu.

Menya ibyo umuhanzi Albert wasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yatangaje.

Nyuma y’iminsi mike Bwiza na The Ben basohoye indirimbo yitwa ‘Best Friend’ yasibwe kuri You T

Arahigwa bukware nyuma yo kwica Umukuru w’Umudugudu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-10 03:15:34 CAT
Yasuwe: 419


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Indirimbo-Urabanaga-yahimbiwe-umukuru-wigihugu-igamije-iki.php