English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za Hezbollah zirigamba kwica abasirikare 4 ba Israel zikanakomeretsa abarenga 60.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwakira 2024, umutwe wa Hezbollah watangaje wagabye ibitero ku basirikare ba Israel 4 bahasiga ubuzima mu gihe abarenga 60 bakomeretse.

Amakuru avuga ko iki gitero ari kimwe mu bitero bikomeye bibayeho bikagwamo abantu benshi kuva Israel yakwinjira mu ntambara yeruye n’umutwe wa Hezbollah ubarizwa muri Liban.

Uyu mutwe watangaje ko urakomeza kugaba ibitero byinshi, mu gihe  kuri Israel ikomeje kugaba ibitero muri Lebanon. Ibyo Hezbollah yabitangaje nyuma y’uko ibitero byayo by’indege zitagira abapilote byibasiye ibirindiro by’ingabo za Israel biri mu Mujyepfo y’Umujyi wa Haifa.

Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ukwalira 2024, umutwe wa Hezbollah watangaje ko wongera ukagaba n’ibindi bitero kuri Israel niramuka ikomeje kugaba ibitero byayo muri Lebanon/Liban.

 Ibyo Hezbollah yabitangaje nyuma y’uko ibitero byayo by’indege zitagira abapilote byibasiye ibirindiro by’ingabo za Israel biri mu Mujyepfo y’Umujyi wa Haifa, bikica abasirikare 4 ba Israel bigakomeretsa n’abandi bantu 60.

Mu itangazo ryasohowe na Hezbolla inashyigikiwe n’igihugu cya Iran, yagize iti,” Turizeza umwanzi ko icyo gitero cyo mu Majyepfo ya Haifa, ari intangiriro y’ibindi bikomeye bimutegereje naramuka yiyemeje gukomeza ubushotoranyi bwe ku baturage bacu”.

Igisirikare cya Israel nacyo cyemeje ayo makuru y’abasirikare ba Israel bishwe n’abandi 7 bakomeretse bikomeye mu kigo cy’imyitozo cya Brigade Golani i Benyamina, mu Majyepfo y’Umujyi wa Haifa, uherereye mu Majyaruguru ya Israel.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Ingabo za FARDC zataye muri yombi umukabwe zimushinja ibura rya drone, utu biteye gute?

Mu masasu menshi cyane FARDC yisubije agace ka Kalembe nyuma yogutsinsura ingabo za M23.

Goma: Umubano udasanzwe urimo gushyirwaho hagati yabaturage n’abasirikare ukomeje kujya mbere.

Abayobozi bakuru ba Hezbollah bakomeje kwicwa urusorongo.

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 19:03:26 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Hezbollah-zirigamba-kwica-abasirikare-4-ba-Israel-zikanakomeretsa-abarenga-60.php