Abapolisi 20 banditse basaba gusezera kubera kudahembwa no gukora mu buryo bubi.
Abapolisi b’Abanyakenya bagera kuri 20 ku 400 boherejwe muri Hayiti kurwanya imitwe y’inkozi z’ikibi yaho, batanze amabaruwa yo gusezera mu gipolise.
Abo bapolisi bavuga ko beguye kubera imishahara yabo yatinze kandi bakora mu buryo bubi.
Muri iki gihe barakomeza akazi kabo muri iyo mirimo yabo yo kugarura amahoro no guhagarika imyigaragambyo iterwa n’imitwe y’inkozi z’ikibi. Aya makuru yashyize hanze n’abapolisi batatu batashatse ko amazina yabo amenyekana kubera ko batemerewe kuvugisha ibinyamakuru.
Umuyobozi w’igipolisi cya Kenya, Douglas Kanja, yagize icyo avuga ku makuru yatangajwe mu binyamakuru byo muri Kenya, kw’itinda ry’imishahara y’abapolisi boherejwe muri Hayiti.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ku wagatatu tariki ya 4 Ukuboza 2024. Yavuze ko abapolisi bahembwe kugeza mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira. Nyamara aba abapolisi batatu bemeye kuvuga, bahakanye ibyatangajwe n’umukuru w’igipolisi cya Kenya. Bavuze ko ubwa nyuma bahembwe hari mu kwezi kwa Nzeri kw’uyu mwaka.
Kenya yohereje abapolisi bagera kuri 400 muri Hayiti kuva mu kwezi kwa gatandatu kw’uyu mwaka guhagarika urugomo n’ubwicanyi biterwa n’imitwe y’inkozi z’ibibi muri Hayiti. Byari bitegekanijwe ko aba bapolisi bazagera ku 2.500, baturutse mu bihugu bigera kuri 10.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show