English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yavuze ko abasaba abaguzi kubishyura mu Madorali bagomba kubihagarika burundu.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu madorali cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bagomba kubihagarika burundu.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025

Iki kibazo Perezida Kagame yakibajijwe mu rwego rwo kumugaragariza ko abakodesha inzu, bagowe no kubona ubwishyu kandi ko ba nyiri nzu batuma ubuzima buhenda kubera kwishyuza mu madorari.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’abantu bakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye, ariko bagasaba abaguzi kwishyura mu madorali gusa, baba banyuranya n’amategeko.

Ati “Ni bibi ku nshuro ebyiri, kuko uwo wishyurwa nko mu Madorali cyangwa Amayero cyangwa iki, mu misoro ntabwo yishyura mu Madorali, yishyura mu Manyarwanda. Rero ntabwo ari byo, uwo muntu wishyurwa ubukode mu Madorali na we aba agomba kwishyura imisoro mu Madorali. Ariko ibyo byose ubundi bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwamo, ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”

Perezida Kagame yavuze ko abakora ubucuruzi basaba abaguzi kubishyura mu Madorali, cyangwa andi mafaranga y’amanyamahanga, bigomba guhagarara burundu.

Ati “Ndibwira ko aho tuvugira aha hari uburyo butekerezwa bushaka kubishyira ku murongo, navuga gusa ko bikwiriye kwihuta, ni cyo cya ngombwa bigacika burundu. Icyo na cyo, ndumva bizatungana.”



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yavuze ko abasaba abaguzi kubishyura mu Madorali bagomba kubihagarika burundu.

Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa DRC.

Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-10 09:55:39 CAT
Yasuwe: 12


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yavuze-ko-abasaba-abaguzi-kubishyura-mu-Madorali-bagomba-kubihagarika-burundu.php