Abanyeshuri 200 bo muri Sudan bageze mu Rwanda kuhakomereza amasomo nyuma y'intambara iyogoje iwabo
Dr. Didace Kayihura Muganga, umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda
Abanyeshuri 200 bo mu gihugu cya Sudan bageze muri Kaminuza y'u Rwanda kuri uyu wa 2 Kanama 2023 nyuma y'uko u Rwanda rubemereye imyanya muri Kaminuza kuko iwabo batabona uko biga kubera intambara.
Ni abanyeshuri biga ubuganga rusange ndetse no kuvura amenyo, bakazasubira iwabo amahoro yagarutse.
Umuyobozi wa UR, Dr Didas Kayihura Muganga avuga ko aba banyeshuri boherejwe na Kaminuza ya University of Medical Sciences, ngo bahisemo kohereza abiga ubuganga kuko abiga mu yandi mashami babasha kubona izindi kaminuza muri iki gihugu ku buryo butagoye.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba banyeshuri bahisemo kuza mu Rwanda, by'umwihariko abiga kuvura amenyo kuko basanze Kaminuza y'u Rwanda ifite ibikoresho bihagije kandi bijyanye n'igihe.
Aba banyeshuri bazanye n'abarimu babo b'abahanga, bazabakurikirana haba mu mashuri no mu bitaro aho bamwe bazaba bimenyereza.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show