English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu batatu bafite imbuga za YouTube batawe muri yombi bazira gukoresha ibiganiro ufite ubumuga

Abantu batatu batawe  muri yombi bazira gukoresha ibiganiro (interview) umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe  n'ubw'umubiri.

Abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro umuntu ufite ubumuga.

Abatawe muri yombi ni abagande Rachael Kembabazi, Lawrence Mayanja Muwanguzi bafiye Youtube zitwa  Connect with Uganda na UG connect ndetse n'umunyarwanda Xavier Niyibizi ufite umuyoboro wa YouTube witwa Nexo Adventures.

Abatawe muri yombi bafatiwe muri Hotel imwe muri Kimihurura bakorana ikiganiro na Nsanzimana Elie wavukanye ubumuga bwo mu mutwe ndetse n'ubw'umubiri kuko umutwe we ari muto cyane ugereranyije n'igihagararo cye.

Indwara yavukanye izwi nka Microcephaly. Yamenyekanye cyane ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax Tv aho bamugereranya n'inkende.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko iki gikorwa kitemewe kuko kinyuranye n'ingingo ya 163 yo mu gitabo cy'amategeko ahana cy'u Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ufite ubumuga arindwa ihezwa. Yashimangiye ko ukoresha ufite ubumuga mu nyungu ze yitwaje kumukorera ubuvugizi aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

Mu irushanywa ryo kurwana ryabereye muri Jordan RDF yahatmbutse gitore.

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka



Author: Muhire Desire Published: 2023-08-16 18:35:49 CAT
Yasuwe: 262


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-batatu-bafite-imbuga-za-YouTube-batawe-muri-yombi-bazira-gukoresha-ibiganiro-ufite-ubumuga.php