English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu batatu bafite imbuga za YouTube batawe muri yombi bazira gukoresha ibiganiro ufite ubumuga

Abantu batatu batawe  muri yombi bazira gukoresha ibiganiro (interview) umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe  n'ubw'umubiri.

Abatawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, bakurikiranweho icyaha cyo gukoresha ibiganiro umuntu ufite ubumuga.

Abatawe muri yombi ni abagande Rachael Kembabazi, Lawrence Mayanja Muwanguzi bafiye Youtube zitwa  Connect with Uganda na UG connect ndetse n'umunyarwanda Xavier Niyibizi ufite umuyoboro wa YouTube witwa Nexo Adventures.

Abatawe muri yombi bafatiwe muri Hotel imwe muri Kimihurura bakorana ikiganiro na Nsanzimana Elie wavukanye ubumuga bwo mu mutwe ndetse n'ubw'umubiri kuko umutwe we ari muto cyane ugereranyije n'igihagararo cye.

Indwara yavukanye izwi nka Microcephaly. Yamenyekanye cyane ku muyoboro wa Youtube wa Afrimax Tv aho bamugereranya n'inkende.

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry avuga ko iki gikorwa kitemewe kuko kinyuranye n'ingingo ya 163 yo mu gitabo cy'amategeko ahana cy'u Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ufite ubumuga arindwa ihezwa. Yashimangiye ko ukoresha ufite ubumuga mu nyungu ze yitwaje kumukorera ubuvugizi aba akoze icyaha gihanwa n'amategeko.

 



Izindi nkuru wasoma

RDF yahakanye amakuru avuga ko hari umusirikare wayo wafatiwe muri RDC.

Rubavu hafashwe inka 8 zari zijyanywe muri DRC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Polisi yataye muri yombi umusaza wakoze Jenoside ariko agatoroka nyuma yo kwihinduranya.

Muri Mozambique imvura y’amahindu n’umuyaga wiswe ‘Chido’ byahitanye abantu barenga 94.

Abantu 67 baguye mu muvundo wo gufata ibyo kurya by’ubuntu.



Author: Muhire Desire Published: 2023-08-16 18:35:49 CAT
Yasuwe: 272


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-batatu-bafite-imbuga-za-YouTube-batawe-muri-yombi-bazira-gukoresha-ibiganiro-ufite-ubumuga.php