English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abantu 11 bakomerekera mu mpanuka y’imodoka, harakekwa uburangare bwa shoferi.

Imodoka itwara abagenzi, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro igitaraganya. Yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe.

Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, iyi modoka yakoze impanuka nyuma yo kurenga umuhanda ikagonga ipoto y’amashanyarazi, ubwo yari igeze mu Mujyi wa Muhanga mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Abari muri iyo modoka bavuga ko bishoboka ko umushoferi wari ubatwaye, agatotsi kamwibye bikarangira ataye umuhanda akagonga ipoto y’amashanyarazi, iteye ku nkengero z’umuhanda.



Izindi nkuru wasoma

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Impanuka y'indege ya Delta Air Lines i Toronto: Abagenzi 80 barokotse urupfu.

Guverinoma y'u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka yahitanye abantu 20.

Rulindo: Impanuka ya bisi ya sosiyete ya International yahitanye abantu 16.

Impanuka ikomeye yabereye i Rusiga mu Karere ka Rulindo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-29 15:18:41 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abantu-11-bakomerekera-mu-mpanuka-yimodoka-harakekwa-uburangare-bwa-shoferi.php