English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abahanzi bakomeje kwamagana intambara ya Israel na Hamas.

 

 

Abahanzi batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika  barimo umuraperi Drake na mugenziwe Jennifer Lopez

hamwe n’abandi bahanzi benshi basaba ko intambara ikomeje guhitana benshi ku ruhande rwa Israel na Palesitine yahagarara.

Inkuru dukesha Billboard itangaza ko abahanzi benshi bo muri Amerika bahurije hamwe amajwi yabo mu ibaruwa bandikiye Perezida

wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika basaba Perezida joe Biden kugira icyo akora kugirango intambara ihagarare.

 

Miri iyo baruwa abahanzi basabye kongere ya Amerika  na Perezida Joe Biden gushigikira igitekerezo cyo guhagarika intambara

imaze guhitana abantu benshi.Iyi ntambara yashojwe n’umutwe wa Hamas kuri Israel kuwa 7 Ukwakira 2023 gusa ubu abarenga

ibihumbi bamaze kugwa muri iyi ntambara.

 

 

Muri iyi baruwa yiswe ‘Artists4Ceasefire’ abahanzi bavuga ko hatitawe k’ubwoko cyangwa idini ubuziama ari ikintu gitagatifu umuntu

 yahawe bityo bamaganye ubwicanyi buri gukorerwa abasivili.

Baranditse bati “mucumweru n’igice abantu barenga 5000 barishwe,umuntu wese ufite umutima yakumva ko ibyo birenze kuba amahano”.

 

 

Abo bahanzi bavuzeko basaba abo bireba kugira icyo bakora kugirango intambara ihagarare mu rwego rwo kutarerebera ngo baceceke kuko

batazabona icyo bazabwira abazabakomokaho mu gihe bacecetse igihe aya mabi ari gukorwa bareba.



Izindi nkuru wasoma

Ibibazo by'umutekano ku banyamakuru: Imbogamizi zo zikomeye mu bihe by'intambara.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatanze urugero rwiza rwo gushyigikira abahanzi.

Gukubita abantu bazizwa kwamagana EBM: Icyo umuco wo gukoresha ubutabera ushobora guhindura.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatumye abasirikare ba Israel 28 biyahura. (Raporo)

Umuriro watse hagati y’abahanzi babiri Pallaso na Alien Skin bo muri Uganda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-07 11:44:33 CAT
Yasuwe: 283


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abahanzi-bakomeje-kwamagana-intambara-ya-Israel-na-Hamas.php