Abaganga batabaye umwana w'umukobwa wavutse nyina amaze kwicwa
Abaganga bo mu mujyi wa Rafah muri Gaza batabaye umwana w'umukobwa bamuteruye mu nda ya nyina nyuma yuko uwo mubyeyi yari amaze guturikanwa na bombe ndetse agapfana n'umuganga n'umwana we mu gitero cyagabwe na Isreal mu mujyi wa Rafah.
Muri icyo gitero abantu 19 bahise bahasiga ubuzima ibyo bikaba byabaye mu ijoro ryakeye. Amakuru avugako abapfuye barimo abana 13 bo mu muryango umwe.
Muganga Mohammed Salama uri kwita kuri urwo ruhinja yavuzeko rwavukanye ikiro kimwe n'amagarama magana inane kandi rukaba ruri kurushaho kumererwa neza.
Sabreen Al-Sakani nyina w'uruhinja yaramaze ibyumweru 30 atwite n'ukuvuga amezi arindwi n'igice.
Urwo ruhinja rwahise rushirwa mu byuma bifasha abana bavutse batarageza igihe hamwe n'undi mwana.ku gatuza ke hari ahantu handitseho amagambo agira ati" uruhinja rw'igitambo Sabreen Al-Sakini."
Undi mwana muto w'umukobwa wahitanwe n'icyo gitero wa Sakani witwaga Malak, yashakaga kwita murumuna we izina 'Rouh' ni ijambo ry'icyarabu risobanura Roho mu Kinyarwanda ibi ni ibyatangajwe na Se wabo Rami Al-Sheik wagize ati" aka kana Malak kari kishimye ko karumuna kako kazaza ku isi Vuba.
Muganga Mohammed Salama yavuzeko urwo ruhinja ruzaguma mu bitaro ibyumweru hagati ya bitatu na bine Ati" nyuma yaho tuzareba uko asezererwa naho azajya mu muryango kwa nyina wabo cyangwa kwa nyirasenge ,nyirarume cyangwa kwa se wabo cyangwa kwa sekuru ati" ibi ni ibintu bibabaje cyane kuko nubwo uyu mwana yabaho ariko yavutse ari imfumbyi."
Intamabara muri gaza ikomeje gukaza umurego dore ko Israel ikomeje kugaba ibitero ubudasiba kugirango irandure umutwe wa Hamas wayigabyeho igitero mu mwaka ushize cyahitanye abantu 1200 abandi 240 barashimutwa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show