English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Umugabo w'imyaka 48 yaguwe gitumo amaze gutobora no kwiba iduka 

Umugabo wo mu Karere ka Muhanga w'imyaka 48 y'amavuko yatawe muri yombi ku bufatanye na Polisi ndetse n'ubuyobozi bw'inzego zibanze nyuma yo kwiba ibicuruzwa bifite agaciro ka 1,934,550 abanje gutobora inzu anyuze mu gisenge.

Uwo mugabo yafatiwe mu iduka riherereye mu Mudugudu wa Kamugina,Akagali ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye ahagana Saa Tatu z'ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuzeko kugirango uwo mugabo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Ati"Mu masaha ya saa tatu z'ijoro nibwo abaturage bari bari hafi ya ririya duka bahamaye bavugako bagize amakenga kuberako babonye amabati y'iryo duka ari kunyeganyega bagakeka ko ari abashaka kwiba,abapolisi bahise bahagera byihuse bamufatira mu cyuho ashaka gusohoka afite ibyo yari amaze kwiba mu bikapu nabyo yari yakuye muri iryo duka.

SP Emmanuel yakomeje avugako ibyo yafatanwe birimo telefone ntoya n'izigezweho za "Smart Phone" ibikapu bibiri,camera yo mu bwoko bwa Hikvision n'amafaranga y'u Rwanda 21,500 agizwe n'ibiceri.

Uwo mugabo nawe yiyemereyeko yarafite umugambi wo kwiba kuko yavuzeko ubwo yari amaze gusambura amabati yasimbukiye kuri matora nazo zicururizwa muri iryo duka kugirango abone uko atangira kwiba.

SP Emmanuel  yashimiye abaturage bagize uruhare ,mu gutanga amakuru yatumye uwo mugabo afatwa kandi asaba abaturage kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Uwafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye kugirango hakomeze iperereza mu gihe ibyo yafatanwe byahise bisubizwa nyirabyo.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC:Umu Wazalendo yishe arashe umwanya w'imyaka 12

Kenya: Abantu barenga 40 bamaze gupfa kubera iturika ry'urugomero

Umukecuru w'imyaka 101 yatunguwe no kwakirwa nk'uruhinja ubwo yarageze ku kibuga cy'indege

Muhanga:Abakekwaho kwiba no gukomeretsa abaturage batawe muri yombi

Muhanga:Umugabo w'imyaka 48 yaguwe gitumo amaze gutobora no kwiba iduka



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-04-23 08:26:31 CAT
Yasuwe: 41


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaUmugabo-wimyaka-48-yaguwe-gitumo-amaze-gutobora-no-kwiba-iduka-.php