English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Aba-Rayon barashimira Perezida Kagame muri Sitade yuzuye Abanyarwanda ibihumbi 45.

Perezida Paul Kagame azashimirwa ku bwo guha Abanyarwanda Stade Amahoro, mu mukino wa Rayon Sports ifitanye APR FC.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino bafitanye na APR FC, cyabaye ku wa Kane taliki ya 5 Ukuboza 2024.

Ikipe ya Rayon Sports niyo igiye kuzuza sitade Amahoro bwa mbere kuva yavugururwa ikavanwa ku kwakira ibihumbi 25 ikagezwa ku bihumbi 45 kandi abafana baguze amatike.

Ikipe ya APR FC yagerageje, ihakinira bwa mbere ntabwo yigeze ibasha kugurisha amatike ngo bigere ku munsi w’umukino yashize ku isoko ndetse nta nubwo yigeze yuzuza iyi sitade amahoro.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi niyo yabashije kubigerageza ubwo yakinaga umukino n’ikipe y’igihugu ya Libya mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika ariko abafana binjiye ntabwo bigeze bagura amatike byasaga nkaho binjiriye ubuntu kuko haguzwe amatike macye.

Uyu muyobozi w’umuryango wa Rayon Sports, yavuze ko ashaka ko bazashimira perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera igikorwa remezo cya Sitade yubakiye abanyarwanda.

Ati ‘’Hari akantu kamwe ngirango muzamfashe, ndagirango tuzahe nyakubahwa Perezida wa Repubulika impano yuko yaduhaye sitade. Nkuko asanzwe atureberera, iriya sitade ntabwo twari tuzi ko izaba imeze kuriya. Njyewe numvaga ko bazayivugurura bisanzwe igakomeza kwakira abantu yakiraga ariko uyu munsi n’ibihumbi 45, ubushobozi bwikubye inshuro ebyiri.”

Iki gikorwa kizaba ku mukino Rayon Sports izakiramo APR FC kuwa Gatandatu taliki ya 7 Ukuboza 2024, muri Stade Amahoro, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Stade Amahoro yatashywe ku mugaragaro ku itariki ya 1 Nyakanga 2024, nyuma y’uko ivuguruwe igashyirwa ku rwego mpuzamahanga, ikaba yakira abantu barenga ibihumbi 45.



Izindi nkuru wasoma

CAF yatangaje ko tombola ya CHAN 2024 izabera muri Kenya ku wa 15 Mutarama 2025.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

MINISANTE yatangaje ko irimo gukora inyigo yo guca burundu kugemurira ibiribwa abarwayi ku bitaro.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-06 22:53:09 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AbaRayon-barashimira-Perezida-Kagame-muri-Sitade-yuzuye-Abanyarwanda-ibihumbi-45.php