English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 Vestine na Dorcas bagiye gutaramira abakunzi babo  muri Canada.

 

Vestine na Dorcas bamenyerewe mu ndirimo zo guhimbaza no kuramya Imana barateganya gutaramira abakunzi b’indirimbo zo  guhimbaza Imana ndetse n’abakunzi babo muri rusange mu gihugu cya Canada .

 

Ni nyuma y’amezi ageze kuri 3 bashyize yanze album yabo yambere bise “Nahawe ijambo”barateganya ko mu biruhuko by’amashuri  kuzataramira abakunzi babo  baba muri Canada.

 

Ibi byatangajwe n’umujyanama wabo unasanzwe areberera inyungu zabo mu by’umuziki Murindahabi Irene avuga ko ibi bitaramo bazakora byasabwe n’abakunzi babo baba muri Canada.

Ati “ ibi bitaramo bizaba mu biruhuko by’abanyeshuri ndetse ni ibitaramo tuzakora birenze kimwe muri iki gihugu.

 

Yongeyeho  kandi ko ari ibitaramo bagiye gukorera bwa Mbere hanze y’igihugu cy’u Rwanda by’umyihariko ku mugabane w'u Burayi.

Murindahabi yatangaje ko kujyeza ubu amatariki n’aho igitaramo kizabera bitaratamenyekana neza.

 

Vestine na  Dorcas bamaze kuba ibyamamare mu muziki w’indirimo zihimbaza Imana  zirimo Nahawe ijambo , Umutaka n’izindi . Baherutse  kandi gushyira hanze album yabo yambere  mu Ukuboza 2023 iriho indirimbo 9.

 

 

 

Yanditswe na Sam Murwanashyaka 



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-05-24 13:58:29 CAT
Yasuwe: 554


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/-Vestine-na-Dorcas-bagiye-gutaramira-abakunzi-babo-muri-Canada.php